Nyanza: Gitifu aravugwaho kuvuguruza ibyemezo by’inkiko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari aravugwaho kuvuguruza ibyemezo Abunzi bafashe ku isambu yaburanwaga n’abantu bafitanye isano.

Abatsindiye isambu baravuga ko gitifu yayihereye abatsinzwe

Isambu iburanwa iri mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza.

Haburanaga Marie Mukandutiye afatanyije na barumuna  be n’uwitwa Faraziya Mukagakwaya.

Abunzi bafashe icyemezo ko Marie Mukandutiye afatanyije na barumuna be batsinze ku wa 22/10/2021 nk’uko bigaragara mu nyandiko UMUSEKE ufitiye kopi.

Taliki ya 08/06/2022 umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu kagari ka Rurangazi, Anastase Harerimana (Yahoze ayobora akagari ka Rurangazi) yashyize mu bikorwa icyemezo cy’Abunzi nk’uko bigaragara mu nyandiko UMUSEKE ufitiye kopi.

Marie Mukandutiye agira ati “Naburanye ibya data ndabitsindira, umuhesha w’inkiko araza aduha ibyacu.”

Aba batsindiye isambu igizwe n’imirima itanu barashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rurangazi, uriho ubu kuza akabatangira isambu batsindiye.

Bavuga ko yabikoze ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Bariya bavandimwe batsinze, umwe muri bo ati “Gitifu w’akagari yaje gutanga isambu yacu tutabizi ayiha abo twatsinze tutanazi impamvu.”

- Advertisement -

Uwumukiza Benjamin umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rurangazi, avuga ko we imirima yatanze ari indi aba baturage bigabije itari iyabo.

Ati “Bigabije indi mirima batahawe nyuma y’uko umuhesha w’inkiko abehesheje iyo sambu kuko umuntu ntiyarangiza urubanza maze ngo njye nsubire inyuma mbivuguruze sinabikora nkanjye nk’umuyobozi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo atakizi ariko agiye kugikurikirana.

Ati “Icyo kibazo nari ntarakigezwaho ngiye kugikurikirana, ariko ubundi iyo umuhesha w’inkiko arangije urubanza nabi banyirarwo bafite uburenganzira bwo kumurega.”

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwahise bubwira ubuyobozi bw’umurenge gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge nabwo bwohereza itsinda rijya gukurikirana iki kibazo hataramenyekana icyavuyemo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza