Perezida Kagame yasabye ko imisoro y’umurengera ku Banyarwanda igabanywa

Perezida Paul Kagame yasabye ko Abanyarwanda baroherezwa ku misoro ibaremereye, kuko ngo ni ikibazo agenda yumva kandi kidakemuka.

Perezida Paul Kagame avuga ko koroshya imisoro bishobora no gutuma abasora biyongera

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro za Senateri mushya wanatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwa, Dr. Kalinda Francois Xavier.

Yagize ati “Hari ibibazo bitandukanye bambwira bijyanye n’imisoro, burya imisoro ifite uko idindiza ishoramari cyangwa ku bikorera, sinzi impamvu ibyo na byo bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo, cyangwa n’ibyo tuyikeneraho, ibyo ntabwo ari ikibazo na busa.

Ngira ngo ibyo birumvikana, niyo mpamvu abantu batanga imisoro uko bameze kose, sinibwira ko icyo kibazo tugifite cy’imyumvire, ahubwo ni uburyo bw’inyoroshyo, n’imisoro ntigabanuka ahubwo rimwe na rimwe ngira ngo n’iyo babyize neza iriyongera, ntabwo bivuze ko gukomeza imisoro, kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi.”

Yasabye ababishinzwe, babizi kubyiga bagashyiraho uburyo bwo gushaka igisubizo kandi nta gitakaye.

Perezida Paul Kagame yanakomoje ku bibazo byo gutwara abantu mu gihugu, avuga ko agenda abyumva nubwo nta muntu mu babishinzwe uraza kubimugezaho.

Ati “Kugira ngo abantu bakore imirimo yabo ya buri munsi baragenda, numvise ko abagenda bafite ikibazo, ibyo ni ibyo numva mu baturage, ababishinzwe nta we urakingezaho, yenda murabizi, bimwe ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana ikibazo uko giteye mugishakire umuti.”

Perezida Kagame yanavuze ku bayobozi bahora mu ngendo zo hanze avuga ko bihombya igihugu haba mu mafaranga no gutakaza umwanya, avuga ko agiye “gushyiraho feri”.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -