Perezida Ruto yasabye ibihugu by’Akarere gukaza ingamba ku iterabwoba

Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, yihanganishije abagizweho ingaruka n’igitero cy’iterabwoba cyabaye ku rusengero ahitwa Kasindi muri Congo.

Perezida William Ruto ahana ikiganza na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo

Mu butumwa bwe, William Ruto yavuze ko yababajwe n’icyo gitero cyabereye ku rusengero CEPAC Lubiriha Church ubwo bari mu muhango wo kubatiza ku Cyumweru tariki 15 Mutarama, 2023.

Iki gitero cyahitanye abagera kuri 17 b’abasivile abandi barakomereka.

Perezida William Samoei Ruto, yagize ati “Iki gitero kibabaje kitwibutsa ko hari inzitizi y’iterabwoba, ko hakenewe gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo gushaka igisubizo mu bihugu byacu, kuri buri wese cyangwa twese hamwe kugira ngo duhangane n’iki kibazo mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano ku isi.”

Yavuze ko we n’abaturage ba Kenya bihanganishije abagizweho ingaruka na kiriya gitero, ndetse no kwifuriza abakomeretse gukira vuba.

Igihugu cya Kenya cyohereje ingabo muri Congo gufasha mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa kiriya gihugu cyayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ibyihebe bya ADF.

Gusa, ingabo za Kenya ziri cyane mu bikorwa byo guhagarika intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Congo Kinshasa yashyize ingufu mu guhangana n’umutwe wa M23 ivuga ko ari uw’iterabwoba, ariko muri kiriya gihugu hari imitwe y’inyeshyamba Iringa 100 ivugwa cyane ni Mai Mai, ADF na CODECO idasiba kwica abaturage mu duce ikoreramo, ndetse na FDLR ugizwe n’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tshisekedi yatanze ubutumwa ku byihebe byishe Abakristu i Kasindi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW