RIB irahiga bukware Joseph Nshimiye uvugwaho ubwambuzi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rukomeje gushakisha Nshimiye Joseph uvugwa mu bwambuzi bushukana bwakozwe biciye mu bisa nk’urusimbi rwakorewe kuri murandasi.

RIB iri guhiga bukware Nshimiye Joseph

Mu masaha make ashize, ni bwo UMUSEKE watangaje inkuru y’abaturage batabaza inzego z’Umutekano, Ubutabera n’iz’Ubugenzacyaha, basaba ko uwitwa Nshimiye Joseph, Barahinguka Serge na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, bafatwa kugira ngo baryozwe amafaranga bivugwa ko banyanganyije.

Aba barimo Joseph, bivugwa ko bifashishije ibisa n’urusimbi bakabinyuza mu ikompanyi yitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], maze bikubira amafaranga y’abaturage arenga miliyoni 100 Frw.

Nyuma y’uku gutabaza kw’aba baturage barimo abatakarijemo amafaranga ya bo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye guhiga bukware Nshimiye Joseph ngo abazwe ibi byose avugwaho n’abamushinja ubwambuzi.

Gusa Joseph we aravuga ko RIB itari kumuhiga, kandi ko iramutse imushatse itamubura kuko ifite ubwo bushobozi.

Ati “Ntabwo RIB yashaka ngo Imbure. Irampamagara gusa nkitaba kandi n’uwo ukubwira Ibyo twahuriyeyo umubaze neza uko byagenze.”

Kugeza ubu, RIB yataye muri yombi Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy mu rwego rwo kuyobya uburari, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Ni nyuma yo kuba Barahinguka Serge we afunzwe kugeza ubu.

Bamwe mu baturage baburiye amafaranga ya bo muri Gold Panning, barimo Dr Karangwa Jean Marie Vianney uvuga ko yahombeyemo arenga miliyoni 12 Frw [ibihumbi 12$].

Munyengabe Geffrey utunga urutoki Nshimiye Joseph, we yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yamukanguriraga gushora amafaranga ye muri Gold Panning, yabanje kumubwira ko aba muri Njyanama y’Akarere ka Kicukiro ndetse akaba ayobora Urubyiruko rw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali akaba ari n’Umuvugizi wa AS Kigali. Ibi byose kwari ukugira ngo abashe kwizera ibyo yari arimo kumukangurira.

- Advertisement -

Watchuma Van Damme Amos uzwi nka Vandamme uyobora abafana b’ikipe ya Police FC, aherutse kubwira UMUSEKE ko yatunguwe no kumenya ko Joseph atunzwe n’urusimbi ubuzima bwe bwose kandi yaramufataga nk’umuntu w’umugabo.

Nshimiye Joseph utungwa urutoki muri ubu bwambuzi, we aganira na UMUSEKE yahakanye ibi byose bimvugwaho ahubwo ashyira mu majwi Vandamme uzwi muri Police FC, aho avuga ko we n’abandi bafatanyije barimo kumwambika urubwa ariko mu by’ukuri nawe yashoyemo imari nk’uko n’abandi bayishoye.

Ati “Njye ahubwo nababwiye ko gushora imari muri Gold Panning A.I bitizewe 100%. Gusa ariko ko nanone washoramo ariko utagiye wese. Ni ikompanyi izwi ikorera no muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yongeyeho ati “Uwitwa Watchuma Van Damme Amos uzwi nka Vandamme ndabizi ni we wihishe inyuma y’ibi byose. Yarandeze muri RIB bifata ubusa, none aje mu itangazamakuru. We niba yarashoyemo miliyoni ze 3 Frws bikwiye kubazwa njye Nshimiye Joseph?”

Kugeza ubu, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko ari gukurikirana neza iby’iki kibazo kuko hari amakuru yandi akiri kwegeranywa kuri cyo.

Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, yatawe muri yombi na RIB
Joseph na Serge baravugwaho ubwambuzi

UMUSEKE.RW