Joseph Nshimiye aravugwaho ubwambuzi bushukana

Mu bisa n’urusimbi kuri Internet abaturage bariwe miliyoni 100Frw.

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Nshimiye Joseph aravugwaho gufatanya na Barahinguka Serge mu bwambuzi bushukana bikorewe kuri murandasi.

Nshimiye Joseph [uri ibumoso] na Barahinguka Serge [uri iburyo] baravugwaho ubwambuzi
Uko Isi itera imbere, ni na ko Ikoranabuhanga rikomeza gufata indi ntera. Muri uku gufata intera ariko, ni na ko bamwe babyungukiramo abandi bakabihomberamo.

Iyo ugeze mu Rwanda, uhasanga ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi ndetse bumaze gufata indi ntera. Bamwe bahitamo gushora imari muri ubu bucuruzi batitaye ku buryo bazagaruza amafaranga baba bashoye.

Mu Ikompanyi yitwa Gold Panning  A.I [Artificial Intelligence] babyumvise vuba, bashishikariza Abanyarwanda kuhashora imari, kugira ngo bungukirwe bitewe n’ayo bashoye.

Ku ikubitiro, uwitwa Barahinduka Serge afatanyije na Nshimiye Joseph, bahisemo gushishikariza Abanyarwanda barenga 100 gushora amafaranga muri Gold Panning  A.I ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere ndetse ayo bashoyemo byarangiye bayabuze.

Bamwe muri aba banyanganyijwe amafaranga bashoye muri iyi kompanyi, baganiriye na UMUSEKE bavuga ko basaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubafatira uwitwa Nshimiye Joseph na Ntambara wiyise izina rya Billy kuko ari we wafashaga Serge kugaragaza ko iyi Gold Panning A.I (Artificial Intelligence) ari mpuzamahanga kandi babeshya.

Dr Karangwa Jean Marie Vianney washoye arenga miliyoni 12 Frws [ibihumbi 12$], avuga ko atewe impungenge no kuba Parike yarekura Barahinguka Serge bitewe n’ibyo yabonye bisa na ruswa ndetse, kandi akaba abihenuraho ko ni yo yafungwa azarekurwa kandi abashoyemo amafaranga ntibayasubizwe.

Uyu akomeza avuga ko bafashe urugendo bakerekeza i Bugesera bagiye gusobanurirwa neza iby’iyi kompanyi, bakabona uwitwa Nshimiye Joseph wari wungirije Barahinguka Serge ari we ubakangurira gukomeza gushoramo amafaranga kuko inafite Ubwishingizi [Assurance] izageza mu 2024.

- Advertisement -

Dr Karangwa avuga ko yari afite robot zimuha 100$, 500$, 1000$, 5000$ zamuhaga inyungu, ariko uko iminsi yicuma akagenda ayoyoka ayareba, bigera aho ahomberamo ibihumbi 12$ birenga.

Uretse uyu mugabo wahombeyemo amafaranga ye akaba yarabuze n’uwo ayaka, Munyengabe Jeffrey washoyemo arenga miliyoni 8Frws, ari mu batabaza Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame agasaba ko abanyanganyije aya mafaranga bakwiye gukurikiranwa bagasubiza abayatanze.

Munyengabe akomeza avuga ko we yashishikarijwe n’inshuti ye yitwa Fidèle, wamusobanuriye uko yashora imari muri Gold Panning A.I ariko amafaranga agenda ayareba.

Ati “Uwitwa Nshimiye Joseph afatanyije na Serge ni bo batujyanye i Bugesera ngo badusobanurire neza ariko igihari ni uko bombi bari babiziranyeho ko bari kutuyobya n’ubwo natwe tutarebye kure.”

Yongeyeho ati “Josepha atunzwe n’ubutekamutwe hano muri Kigali. Njye ubwanjye yaricaye mu masisiteme ntazi,  Serge yanyeretse ibihumbi 90 by’ama-Euro. Arambwira ati ‘aya nayabikuza nkayashyira kuri konti yawe cyangwa yanjye’.”

Yasoje atabaza Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, ko bwatabara Abanyarwanda bakomeje kubeshywa no kuribwa amafaranga yabo.

Ati “Ndasaba Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu ko bwareberera Abanyarwanda muri rusange kuko aya ma-links arakomeza gusakazwa uko bucyeye n’uko bwije.”

Yongeyeho ati “Ni uko mwadufasha, uwitwa Serge, Joseph, Yvonne n’abandi n’abandi bafatanyije bose bakaba bafatwa bakaryozwa ubu butekamutwe. Umuntu wa mbere numva nasaba ubufasha, ni Perezida wa Répubulika nsaba kugira ngo ubu bucuruzi buhagarikwe.”

Undi waburiye amafaranga muri iyi Gold Panning, ni Julienne uvuga ko asaba Leta y’u Rwanda guhagarika ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi mu Rwanda, kuko bukorwa mu buryo bw’amanyanga bugakiza bamwe abandi benshi bakabihomberamo.

Uyu mubyeyi utifuje kuvuga ingano y’amafaranga yahombeye muri iyi kompanyi, arahamagarira Leta kuza kubihagarika kuko bikomeje gufata indi ntera.

Ati “Turasaba ubuvugizi kuri Perezida wa Répubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko abatuririye amafaranga birirwa batwidogaho ko batazigera bafungwa. Turasaba Umuyobozi Mukuru wa RIB kutwumva bakadushakira ibyo bisambo bikaryozwa amanyanga bakorera Abanyarwanda.”

Julienne yongeyeho ati “Aba afite contacts numbers z’u Bufarasa,  US, u Bwongereza n’u Rwanda bagura express number y’inyamahanga bakitwikira inyuma y’abazungu bagatangira kurya Abanyarwanda biyita abazungu.”

Uyu yakomeje asaba Leta ko mu bakwiye gufatwa, harimo na Ntambara Pierre Céléstin wari wahinduye imyirondoro ye akiyita Billy kugira ngo akomeze ayobye uburari.

Nshimiye Joseph utungwa urutoki muri ubu bwambuzi, we aganira na UMUSEKE yahakanye ibi byose bimuvugwaho ahubwo ashyira mu majwi Vandamme uzwi muri Police FC, aho avuga ko we n’abandi bafatanyije barimo kumwambika urubwa, ariko mu by’ukuri na we yashoyemo imari nk’uko n’abandi bayishoye.

Ati “Njye ahubwo nababwiye ko gushora imari muri Gold Panning A.I bitizewe 100%. Gusa ariko ko na none washoramo ariko utagiye wese. Ni ikompanyi izwi ikorera no muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yongeyeho ati “Uwitwa Watchuma Van Damme Amos uzwi nka Vandamme ndabizi ni we wihishe inyuma y’ibi byose. Yarandeze muri RIB bifata ubusa, none aje mu itangazamakuru. We niba yarashoyemo miliyoni 3Frws bikwiye kubazwa njye Nshimiye Joseph?”

Joseph yakomeje avuga ko ibyo avugwaho byose abeshyerwa, ko ahubwo na we yari yashoye amafaranga ye muri Gold Panning ariko akaba yirinze kuvuga niba yarungutse cyangwa yarahombye.

Watchuma Van Damme Amos uzwi nka Vandamme, na we yavuze ko yatunguwe no kubona Nshimiye Joseph atunzwe n’urusimbi ubuzima bwe bwose, kandi nyamara ari umuntu yubahaga.

Watchuma yakomeje avuga ko we bwa mbere yashishikarijwe na Josepha gushora amafaranga muri Gold Panning, akabanza gushyiramo miliyoni 1.1Frws, bikaza kurangira yongeyemo andi miliyoni 2Frws ariko bikarangira uwo muyoboro bayanyuzagamo ufunzwe mu buryo butunguranye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo.

Uko byatangiye kugeza baburiyemo arenga miliyoni 100Frws

Uwitwa Barahinguka Serge yifashishije Nshimiye Joseph gukangurira abantu gushora imari mu cyiswe Gold Panning A.I (Artificial Intelligence) bababwira ko bazunguka.

Aba bombi ngo bifashishije umu IT witwa Ntambara Pierre Céléstin ariko wiyitaga Billy. Iyi company babwirwaga ko ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, France, u Bwongereza, n’u Rwanda.

Serge, Joseph, Billy bajyanye n’abaturage mu Akarere ka Bugesera kubasobanurira neza ibya Gold Panning, hagamijwe kubayobya bakabacucura.

Byaje kurangira aba baturage bose bariwe amafaranga bivugwa ko arenga miliyoni 100 Frws. Uwitwa Serge yafashwe na RIB ndetse yagombaga kugezwa imbere ya Parike.

Abaturage ngo batanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera barega Joseph na Billy, boherezwa ku Cyicaro gikuru, bahageze boherezwa Kicukiro, bahageze ikirego cyabo kigenzwa gahoro ku mpamvu bataramenya ariko bakeka ko harimo ruswa.

Ntambara wiyise Billy nawe arahigwa bukware
Nimero Ntambara yakoreshaga yigize Umunyamahanga
Nimero yakoreshaga yo mu Rwanda

UMUSEKE.RW