Rubavu: Ubwiherero bwiza buracyari ihurizo ku bo mu gace k’amakoro

Abatuye Akarere ka Rubavu kagizwe n’igice kinini cy’amakoro bavuga ko gucukura imisarane ari ingorabahizi ku buryo kubona ubujyakuzimu burebure bigoye, bikagira ingaruka zirimo kurwara inzoka zo mu nda zikomoka ku mwanda.

Umwe mu baturage wubakiwe ubwiherero avuga ko byamurinze inzok zo mu nda

Gucukura imisarane mu gace k’amakoro hifashishwa inyundo iremereye ndetse n’ibindi byuma byabugenewe bigasatura amakoro. Ibyo byuma cyangwa ubikoresha si buri murutage ubasha kubyigondera.

Abatuye mu Mirenge ya Rubavu na Gisenyi, babwiye UMUSEKE ko abishoboye aribo babasha gucukura umusarani ufite ubujyakuzimu bwa metero nk’eshatu, mu gihe abatishoboye bahitamo gucukura metero imwe, bagatambikaho ibiti.

Bagaragaza ko ubugufi bw’ubujyakuzimu bubagiraho ingaruka zirimo guhora bacukura kubera kuzura vuba no kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda ziganjemo inzoka zo mu nda.

Nirere Francine umuturage wo mu Mudugudu wa Bugo, Akagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe yabwiye UMUSEKE ko kubera ikibazo cy’amakoro hari abiherera mu gisambu.

Ati “Niyo mpamvu imisarane idakunze kuboneka, hari n’abajya mu kibara [igisambu] ugasanga barateza umwanda, abana n’abantu bakuru bakarwara inzoka zo mu nda.”

Nzavuganeza Francois wo mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu avuga ko gucukura ubwiherero bihenze, bikagira ingaruka mu kwimakaza umuco w’isuku.

Ati ” Hano rero ntihakunda kuboneka umusarane ugaragara, ubwo rero ugacukura mugufi kubera ko utagera kure, ugasanga umusarane wuzura vuba, hari n’abikinga ijoro bakajya ku gihuru, bitera umwanda.”

Mukeshimana Jeanette Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari ka Busigari, avuga ko buri mezi atatu batanga ibinini by’inzoka ku bana no ku bantu bakuru, bigisha abaturage kugira isuku no kwita ku bwiherero bwabo.

- Advertisement -

Ati “Hakenewe ubwiherero bwujuje ibyangombwa, tujya tubona abantu badutera inkunga bakatwubakira, turifuza ko n’abandi bafashwa.”

Igerageza ku bwiherero buhangana n’amakoro…

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hari aho bidashoboka ko umuturage yicukurira ubwiherero kubera amakoro ndetse ko bafite ingo zigisangira umusarane umwe.

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bakoze igerageza ry’ubwiherero bushobora guhangana n’amakoro mu Mirenge ya Cyanzarwe na Mudenge.

Ati “Tumaze kubaka ubwiherero bugeze kuri 70, tubona n’ibigenda neza mu by’ukuri twakangurira abaturage babifitiye ubushobozi kubwiyubakira ariko tukanakomeza no gufasha babandi badafite ubushobozi.”

Avuga ko ari ubwiherero busaba ibintu byinshi ku buryo umuturage n’ubundi wo mu cyiciro cyo hasi atabasha kubwiyubakira ariko ufite icyo yashyiraho akaba yakunganirwa kubutunga.

Ishimwe atangaza ko ingo 1621 mu mpera za Gashyantare 2023 zizahabwa ubwiherero bwujuje ibisabwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Abaturage basabwa kugira umuco w’isuku no gufata neza ubwiherero bubakirwa kuko abenshi babwita ubwa Leta ntibwitabweho.

Abubakiwe ubwiherero bushobora guhanagana n’amakoro bashima Leta kuko byabarinze inzoka zo mu nda
Visi Meya, Ishimwe Pacifique avuga ko ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bwitezweho guhindura ibibangamiye abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW