Rubavu: Umugabo ukekwaho kwica mushiki we yarashwe “ashaka gutoroka”

Umugabo w’imyaka 45 wari ukurikiranyweho kwica mushiki we mu Karere ka Rubavu, yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka.

Imbunda

Uyu mugabo witwa Mburenumwe Claver, yari yatawe muri yombi muri iki Cyumweru, ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma y’uko umurambo wa mushiki we byakekwaga ko ari we wamwishe ubonetse aho yari yawuhambye mu mbuga y’urugo babanagamo.

Byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba muri Rubavu.

Rubavu: Umugabo yishe mushiki we ahita amushyingura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, Mburenumwe bivugwa ko yajyanywe aho yakoreye icyaha yakekwagaho, ubwo yari agiye kwerekana igikoresho yakoresheje muri ubu bugizi bwa nabi agezeyo asha kwiruka ngo atoroke inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zari zimujyanye mu rwego rwo gukora iperereza, zahise zimurasa ahita apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bwemereye RADIOTV10 ko ibi byabaye ko uyu Mburenumwe yarashwe arapfa.

Abaturanyi ba nyakwigendera, bari babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha cy’ubugizi bwa nabi bwo kwica urw’agashinyaguro umuvandimwe we, yazahabwa igihano kimukwiye kiruta ibindi mu Rwanda.

- Advertisement -

ISOOKO: RADIOTV10

UMUSEKE.RW