RUSIZI: Hafi y’ibiro by’Umurenge habonetse umuntu wapfuye

Umurambo w’umusore w’imyaka 23 y’amavuko wakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka yasanzwe hafi y’umurenge ahabera agasoko yambaye umwambaro w’imbere gusa yapfuye icyamwishe ntabwo kiramenyekana.

Rusizi ni mu ibara ritukura

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ku mugoroba wa kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mutarama, 2023 ku isaaha ya saa mbiri n’iminota cumi n’itanu z’ijoro (20h15) mu mudugudu wa Kamatene, mu kagari ka  Kagarama, mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi.

Uyu nyakwigendera yitwa Ishimwe Jean Claude  mwene MUGEMANA Bernard na Vumilia Seraphine batuye mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro, mu murenge wa Nyakarenzo.

Ngirabatware James umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru y’urupfu rw’uyu musore ari yo.

Yagize ati “Ayo makuru niyo byabaye ku munsi w’ejo saa mbiri n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, umusore yitwa Ishimwe Jean Claude w’imyaka 23, yabonywe n’umuntu wamusitayeho, ni hafi ya poste de sante, barebye basanga yashizemo umwuka”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore yakoraga ubucuruzi, nubwo hagikorwa iperereza harebwa icyamwishe, hari n’abamaze gufatwa babazwa iby’urupfu rwe.

Mu butumwa ubuyobozi bwatanze, ngo bwasabye abaturage kuba maso.

Yagize ati “Yakoranaga n’iwabo ubucuruzi bwambukiranya umupaka, biracyari mu iperereza hari n’abatangiye gufatwa. Turasaba abaturage kuba maso, buri wese agacungira mugenzi we umutekano”.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya Gihundwe.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.