U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye

U Rwanda na Turukiya /Turkey kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023 byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye ajyanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano yo guteza imbere umubano

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, naho Turukiya  yasinywe na mugenzi we, Mevlüt Çavuşoğlu uri mu rugendo rw’akazi mu Rwanda.

Aya masezerano yabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma abayobozi bombi n’itsinda bari kumwe bagiranye Ibiganiro mu muhezo.

Aya masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco,Ubumenyi ,ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda,Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byonbi bugiye gutera imbere kandi ko na nyuma hazasinywa andi kubera ubwo bufatanye.

Yagize ati “Twaganiriye kandi uko ubucuruzi bwatezwa imbere hagati y’ibihugu byonbi… kandi vuba cyane, tuzasinyana amasezerano n’ikigo Turkish Maarif Foundation kizashora imari mu bigo bya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET.”

Amasezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga

Çavuşoğlu we yatangaje ko inama ngaruka mwaka yiga ku bucuruzi ihuza ibihugu byombi, itegurwa n’abikorera ari imwe mu byafashije guteza imbere ubucuruzi n’ibigo byo muri Turkey na byo nyuma bikagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda.

Turukiya yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse kuri ubu ni bo bari kuvugurura Stade Amahoro, aho bikorwa na Sosiyete SUMMA.

- Advertisement -

Agaruka ku ruhare rwa Turkey mu guteza imbere ubucuruzi yagize ati “Ikigero ubucuruzi buriho ntabwo gihagije, yego mu myaka itatu cyikubye gatanu ariko imbaraga zigomba kongerwa ku buryo twakwiha intego yo kugeza kuri miliyari y’amadolari.”

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.

Ikigo Doğuş Group giteganya gushora imari mu mahoteri aho azubakwa mu Mujyi wa Kigali, Karongi no ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW