Uburusiya bwemeje ko bwapfushije abasirikare 89 mu gitero cya Ukraine

Abarusiya bakomeje gushinja abasirikare bayoboye ingabo uburangare cyangwa ubumenyi buke ku rugamba, ni nyuma y’igitero cya misile ingabo za Ukraine zagabye ahitwa Makiivka kikagwamo abagera kuri 89.

Ishuri ryarashwe ryarimo abasirikare banshi n’ibikoresho byabo

Uburusiya buvuga ko abasirikare bakoze ikosa ryo gukoresha telefoni ngendanwa biha uburyo Ukraine bwo gufata amakuru yose y’aho bari bari.

Ni gake Uburusiya bwemera ko abasirikare babwo bishwe, ariko ku gitero cyo mu ijoro rya tariki 31/12 rishyira tariki 01/01/2023, Uburusiya bwavuze ko hapfuye abasirikare nibura 89.

Hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ibyabaye, dore ko ngo abasirikare bari barabujijwe gukoresha telefoni ngendanwa.

Ukraine yo ivuga ko igitero yagabye cyahitanye abasirikare 400 b’Abarusiya, abanda 300 barakomereka, misile zarashe ishuri rya gisirikare riri ahitwa Makiivka, mu gace ka Donetsk kigaruriwe n’Uburusiya.

Ni wo mubare w’abasirikare benshi Uburusiya bwaba bupfushije mu gitero kimwe kuva intambara itangiye muri Gashyantare 2022.

Uburusiya buvuga ko ahagana saa sita z’ijoro mu ijoro rya tariki 31/12 rishyira tariki ya 01/01/2023 ibisasu bya misile byarashwe n’imbunda yakorewe muri America yitwa Himars  byaguye kuri ririya shuri, ariko bibiri biraswa bikiri mu kirere.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo zari muri kariya gace, Lt Col Bachurin, ari mu basirikare bishwe nk’uko Minisiteri y’Ingabo ya kiriya gihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Iyi Ministeri ivuga ko abayobozi bizagaragara ko bagize uburangare bazajyanwa mu Nkiko.

- Advertisement -

Mbere Uburusiya bwari bwatangaje ko abasirikare baguye muri kiriya gitero ari 63.

Gusa bamwe mu batangaza amakuru ku ntambara ibera muri Ukraine kandi babogamiye ku Buruisya bavuga ko abasirikare bapfuye babarirwa muri magana, bagashinja abayoboye ingabo uburangare cyangwa ubumenyi buke, bitewe n’uko barunze abasirikare ahantu hamwe umwanzi ashobora kurasa.

Pavel Gubarev, yabaye umuyobozi mu Ntara ya Donetsk, yavuze ko gushyira abasirikare mu nzu imwe bangana uko bari, ari icyaha cyo kutagira icyo umuntu yitaho.

Ati “Nib anta muntu wahanirwa ibi, byarushaho kuba bibi.”

Umuyobozi w’Inteko ishinga Amategeko wungirije i Moscow, Andrei Medvedev, yavuze ko byari ibigaragara ko abasirikare ari bazashyirwaho uruhare kuruta umuyobozi wabo wafashe icyemezo cyo kubarundira ahantu hamwe.

Perezida Vladimir Putin ku wa Kabiri yasinye itegeko rigenera impozamarira imiryango y’Abasirikare baguye ku rugamba, buri wese akazahabwa miliyoni 5 z’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu agera kuri Pound (£) 57,000; ni ukuvuga arenga gato miliyoni 70Frw.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW