Zimwe mu ngamba u Rwanda rwafashe muri CHOGM zishe uburenganzira bwa muntu – Raporo

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Right Watch (HRW), muri raporo yayo ya 2022 ku burenganzira bwa muntu, washinje u Rwanda kwima abanyamakuru uburenganzira igihe habaga inama ya CHOGM.

Human Right Watch yakunze kenengwa kuvuga ibitagenda gusa iyo ikora raporo ku Rwanda

Human Right Watch ivuga ko muri Kamena ubwo mu Rwanda rwakiraga inama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM, abanyamakuru bakumiriwe kwinjira mu gihugu ngo bayitabire.

Muri iyi raporo y’amapaje agera muri 300, uyu muryango ugaruka ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Human Right Watch, Tirana Hassan, muri raporo avuga ko “Abanyamakuru Mpuzamahanga bakumiriwe kwinjira mu Rwanda hagamijwe kwirinda ko bakora mu bwisanzure.

Avuga kandi ko mu gihe cy’inama ya CHOGM, amashuri yafunzwe kandi abari mu magereza bakabuzwa gusurwa.

Raporo ya HRW ivuga  ko  uretse kuba imiryango Mpuzamahanga yaragize impungenge ziterwa no kuba hari uburenganzira bwa muntu bwahonyorwaga mu gihe cy’inama, ngo hanabaye gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhuhotera abakene mu gusukura umujyi wa Kigali.

Mu bindi Human Rights Watch ivuga muri raporo yayo, ngo ni uko mu Rwanda “urubuga rwa politike rugifunze”, ikanavuga ko hari abanyamakuru, abatanga ibitekerezo, n’abanyepolitike bafunzwe bazizwa ibitekerezo byabo.

Leta yahagaritse amashuri y’i Kigali mu gihe inama ya CHOGM izaba iri kuba

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW