UPDATE: Abishwe n’umutingito bararenga 23,000

UPDATE:  22h40 Umutingito wibasiye Turukiya na Syria umaze guhitana abantu 23,252. Imibare ishobora kwiyongera kuko abatabazi baracyashakisha hose bareba abakiri munsi y’isenyu by’inzu.

Inzego z’ubuyobozi muri Turukiya zivuga ko abamaze kubarurwa bapfuye ari 19,875 naho muri Syria bagera ku 3,377.

Syria yemeye ko abatabazi mpuzamahanga bajyana imfashanyo mu bice byibasiwe n’umutingito biri mu maboko y’inyeshyamba.

 

Ku wa Kane  18h30 Imibare y’abantu bishwe n’umutingo wabaye ku wa Mbere muri Turukiya no muri Syria umaze kwegera abantu ibihumbi makumyabiri (20,000).

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yavuze ko abapfuye mu gihugu cye bageze ku 16,546.

Muri Syria, ho imibare y’abantu bishwe n’umutingito igeze ku 3,162.

Iyo mibare yombi muri ibi bihugu byibasiwe n’umutingo iragera ku bantu  19,708.

Intara ya Idlib yo muri Syria yegeranye na Turukiya, na yo yashegeshwe n’umutingito (al Majalla)

 

- Advertisement -

Ku wa Gatatu 10h45 Abishwe n’umutingito wakubise muri Turukiya na Syria ku wa Mbere w’iki Cyumweru bamaze kuba 8,700.

Muri Turukiya ahari izingiro ry’uyu mutingito hamaze kubarurwa abantu 6,234 wahitanye nk’uko byemejwe n’urwego rushinzwe ibiza.

Muri Syria igitangazamakuru cya Leta ndetse n’itsinda ry’abatabazi, bavuze ko abapfuye bageze ku 2,500.

Abatabazi ibihumbi bakomeje gushakisha abagihumeka, cyangwa abagwiriwe n’ibisenyu by’inzu

 

03h40 Imibare y’abantu bishwe n’umutingito wibasiye Turukiya na Syria igeze ku bantu 7,800.

Muri Turukiya abamaze kubarurwa bapfuye ni 5,894 naho muri Syria bageze ku 1,932.

Inkuru yindi yamenyekanye, ni iyo kuba mu bapfuye harimo umunyezamu w’ikipe ya Yeni Malatyaspor witwa Ahmet Eyup Turkaslan.

Ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga bwavuze ko butazamwibagirwa.

Turkaslan w’imyaka 28, yakiniye ikipe ya Yeni Malatyaspor mu cyiciro cya kabiri imikino itandatu akaba yarayigiyemo muri 2021.

 

Ku wa Kabiri 11h34 Abantu barenga 5,000 bimaze kwemezwa ko bishwe n’umutingito muri Turukiya na Syria.

Visi Perezida wa Turukiya, Fuat Oktay yavuze ko abapfuye muri kiriya gihugu bageze ku 3,419.

Abakomeretse baragera ku 20,534 naho inzu zasenyutse zabaruwe zigeze ku 6,000.

Muri Syria, naho imibare y’abapfuye yazamutse bageze ku 1,602.

Urwego rushinzwe ibiza muri Turukiya AFAD ruvuga ko abatabazi 24,400 bari gufasha kureba ko hari abagihumeka.

Amahanga akomeje gutabara, UN, Ubumwe bw’Uburayi, EU, Nato, leta ya America, Ubwongereza, Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde, Ubuyapani, Iraq, Iran, Australia, New Zealand/Nouvelle Zelande, Ubugiliki, Pakistan, n’abandi.

 

Ku wa Kabiri 10h38 Turukiya yatangaje ko abantu bishwe n’umutingito ukomeye wo ku wa Mbere bageze ku 3,381, nk’uko byemejwe n’urwego rushinzwe gukumira ibiza.

Abatabazi baragerageza kuvana mu binonko by’inzu zasenyutse umugabo ukiri muzima

Umuyobozi muri ruriya rwego rwitwa (AFAD), Orhan Tatar, yavuze ko abantu 20,426 bakomeretse naho inzu 5,775 zirasenyuka.

Iyi mibare ihujwe n’iyo muri Syria nay o yibasiwe n’uriya mutingito, abamaze gupfa bagera ku 4,890.

Mu bagizweho ingaruka n’umutingito harimo umukinnyi Christian Atsu wakiniye Newcastle United na Chelsea zo mu bwongereza, uyu musore ukomoka muri Ghana, yatabawe amerewe nabi ubwo yari munsi y’ibinonko by’inzu.

Atsu byari byatangajwe ko yaburiwe irengero ndetse n’Umuyobozi wa Sport mu ikipe ya Hatayspor, witwa Taner Savut.

Perezida w’ikipe Mustafa Özat yabwiye Radyo Gol, ko Christian Atsu yajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe ibikomere.

Yavuze ko Umuyobozi wa Sport muri iriya kipe, Taner Savut, akiri munsi y’ibinonko by’inzu yasenyutse bityo bakimushakisha.

Amahanga yiyemeje gutabara Turukiya, abatabazi 2,660 bavuye mu bihugu 65 biyemeje kujya gutabara.

Nibura abantu 13,740 bari gukora ibishoboka ngo batabare ababa bagihumeka bagwiriwe n’inzu.

Turukiya imaze kubona ibiringiti 300,000 ndetse n’amahema 41,504 agenewe imiryango idafite aho kwikinga.

Abatabazi ibihumbi 13 bakomeje gushakisha abakiri bazima

BBC

 

Ku wa Mbere 15h05  Syria yatangaje ko abantu bishwe n’umutingito bageze kuri 783. Muri Turukiya abapfuye bageze ku 1,000.

Saa 13h18: Perezida wa Turukiya, Recep Erdogan, yavuze ko abantu 912 bishwe n’umutingito wibasiye igihugu cye. Yavuze ko abakomeretse bageze ku 5,383.

Muri Syria uyu mutingito wumvikanye mu bihugu bitandukanye byo muri kariya gace, ho abavuzwe mbere bapfuye ni 320.

Hari amakuru avuga ko umutingito wa kabiri wibasiye Turukiya mu mujyi wa Kahramanmaras. Ibiro bishinzwe iby’isi muri America bivuga ko uyu mutingito mushya ufite igipimo cya 7.5 (magnitude).

Uyu mutingito wabereye mu Karere ka Elbistan, kari muri Km 128 kure y’ahabereye umutingito wa mbere mu Majyaruguru ya Gaziantep.

Wabaye ahagana saa sita i Kigali (13:24), inzego zishinzwe gukumira ibiza muri Turukiya zivuga ko umutingito wa kabiri utandukanye n’uwa mbere.

Abantu 70 byemejwe ko bishwe n’uyu mutingito wa kabiri wabereye Kahramanmaras.

 

 

INKURU YABANJE: Umutingito wibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Turukiya wahitanye abagera kuri 600, abanda benshi barakomereka.

Abatabazi bakomeje gushakisha abakiri munsi y’ibinonko by’inzu zabagwiriye

Abagizweho ingaruka n’umutingito barimo n’abo hakurya muri Syiria.

Inzego z’ubuyobozi muri Turukiya no muri Syria zivuga ko abapfuye bamaze kurenga 600, kandi iyi mibare ishobora kuzamuka.

Visi Perezida wa Turukiya, Fuat Oktay yavuze ko abamaze kubarurwa bapfuye ari 284, hakomereka abagera ku 2,323 mu Ntara 10.

Umuryango ukorera mu Bwongereza ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Syria uvuga ko abantu 320 bamaze kumenyekana ko bishwe n’umutingito muri Syria.

Abatabazi bakomeje kurwana n’igihe ngo barengere ubuzima bw’abantu bagwiriwe n’ibinonko by’inzu muri biriya bihugu.

Turukiya yatangaje ibihe bidasanzwe, ndetse isaba abantu kwirinda gukoresha telephone kugira ngo abatabazi bakore akazi kabo neza.

Umutingito wo ku gipimo cya 7.8 (magnitude) wasekuye Turukiya mu masaha yak are mu gitondo kuri uyu wa Mbere.

Abantu benshi muri Turukiya, Syria, Lebanon/Liban, Cyprus/Chypre no muri Israel bumvise uyu utingito, izingiro ryawo ryari muri Turikiya mu mujyi wa Gaziantep.

Turukiya iri mu gace mpuzamigabane, ku ihuriro ry’Uburayi na Aziya, mu gace k’Abarabu na Africa bituma aho hantu hahora imitingito.

Urwego rushinzwe ibiza muri kiriya gihugu, (AFAD) ruvuga ko rwabaruye udutingito duto turenga 22,000 mu mwaka wa 2022.

Imwe mu mitingito ikomeye yahitanye abantu benshi, nk’uwabaye mu 1999, wishe abagera ku 17,000 wari ku gipimo cya 7.6 (magnitude) ukaba waribasiye umujyi wa İzmit.

Umutingito wibasiye Turukiya na Syria

BBC

UMUSEKE.RW