Ni muri raporo y’ubushakashatsi buzwi nka CPI 2022 Corruptions Perception Index 2022. Muri iyo ya raporo u Rwanda rufite amanota 51%.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko raporo y’ubushakashatsi isize umukoro wo kwisuzuma no kumenya igikwiye gikorwa.
Yagize ati” Ubushake bwa Politiki burahari, kuba twasubiye inyuma amanota abiri, ntawe byashimishije, ariko byatubereye impamvu yo kureba ngo ni iyihe mpamvu ibitera.Mu 2018 twari kuri 56% ariko ubu ni 51%.”
Akomeza agira ati “Kuba tumanuka ntabwo bidushimishije. Bivuze ngo tugiye kureba hamwe n’inzego z’igihuhu zishinzwe kurwanya ruswa turebe ngo impamvu yaba ari iyihe.”
Muri raporo ya Transparency International, ishyira u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika, nyuma y’ibihugu nka Seychelles, Botswana, Cape Verde.
Umuvunyi Mukuru wungirije ,Mukama Abbas, avuga ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakora urugendo shuri mu bihugu biza imbere mu kurwanya ruswa kugira ngo umwanya mubi u Rwanda ruriho uveho, hagire ingamba ziyikumira.
Ati “Turasaba ko hamwe n’inzego zidukuriye ko hazabaho urugendo shuri muri ibyo bihugu, turebe ngo ni izihe ngamba bagenderaho barwanya ruswa.”
Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu gutanga amakuru ahari ruswa.
- Advertisement -
Yagize ati“Niyo mpamvu nsaba buri munyarwanda wese aho ari kugira uruhare. Igihugu ni icyacu, ttitwagiteza imbere bagitinya gutanga amakuru.Kuko hari umuco abanyarwanda dufite wo kwanga kwiteranya.”
Ingabire Marie Immaculée uhagarariye umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, yavuze ko abayobozi nabo bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gukumira ruswa, birinda imvugo zidashyira mu bikorwa.
Ingabire yagize ati” Ibi bintu byo kutihanganira ruswa(zero torelance) ni bareke tubikure mu magambo, tubishyire mu bikorwa.Twatanze urugero nk’igihugu cya Botswana, kuko uko abantu tuba bacye niko na ruswa iba ikwiye kugabanuka kuko buri muntu wese azi undi, kumenya icyakorewe aha biroroshye.”
Raporo y’ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 Corruptions Perception Index 2022, bugaragaza ko muri Afurika y’Iburasirazuba uRwanda ruza imbere mu kurwanya ruswa n’amanota 51% rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 94 n’amanota 38%, Kenya iri ku mwanya wa 123 n’amanota 32%, Uganda ku mwanya 142 n’amanota 26%, RDCongo iri ku 166 n’amanota 20% ndetse n’u Burundi buri ku 177 n’amanota 17%.