Abanyeshuri bo mu bihugu 15 biga muri Ines Ruhengeri bamuritse imico y’aho baturuka

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Ines Ruhengeri baturuka mu bihugu 17 harimo n’icy’I Burayi bamuritse imico y’ibihugu baturukamo basabwa gushyira imbaraga mu byo biga no kurushaho guhuza ubumenyi bahabwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Mu byasisurikuje abanyeshuri n’abashyitsi hari n’imbyino zo mu bihugu bitandukanye_11zon

Mu gikorwa cyo kumurika imico y’aho baturuka cyabaye kuri uyu wa Gatunu tariki 24 Gashyantare 2024, bamwe mu banyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika n’Ubutaliyani bwo mu Burayi, bamwe muri abo banyeshuri bishimiye guhurira hamwe mu kwerekana imico y’ibihugu baturukamo aho guhora bahuzwa n’amasomo gusa.

Sarah Francis uturuka mu Gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, yagize ati ”Uyu munsi watubereye mwiza cyane kuko byatumye turushaho kumenyana na bagenzi bacu twigana. Byatumye tumenya byinshi kuko imico twasanze hari aho ihurira n’aho itandukanira. Byadufashije bizajya bituma twiga twisanzuranyeho aho gutsimbrara ku byacu gusa.”

Ati “U Rwanda rwatubereye igihugu kiza cyane kuko twahasanze abantu bafite ubumye, bishimye kandi bashishikajwe n’iterambere. Byaradushimishije cyane kandi natwe tubyigiraho tuzabisangiza n’iwacu nabo babyigireho.”

Nizeyimana Jackson na we yagize ati ”Ubundi iyo turi kwiga buri wese aba yita ku masomo ye n’abo bigana gusa ariko ntiyite kumenya uko n’abandi babaho, ariko ubu kuba tubonye uyu mwanya bitumye turushaho kumenyana neza. Twasanze imico ijya guhura ndetse n’ibyo dutandukaniyeho ntabwo ari ibyo gutanya abantu ahubwo ni ibyo kubahuza.”

Abanyeshuri berekanye imico y’ibihugu baturukamo_11zon

Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya, yasabye abanyeshuri bose kwiga bashyize umwete mubyo bakora no guhuza ubumenyi bahabwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo ibyo bize bizababyarire umusaruro.

Yagize ati ”Icyo dusaba abanyeshuri ni ukwiga bashyize umwete mu byo biga no kubihuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo bibabyarire umusaruro ndetse bibagirire n’akamara mu buzima bwabo. Tuzakomeza gutegura iri murikamuco kuko rituma abanyeshuri bahungukira byinshi no kwaguka mu bitekerezo aho guhora basa n’abafungiranye mu muco umwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yashimye cyane umusanzu wa Ines Ruhengeri mu iterambere rya Musanze asaba abanyeshuri bahiga guhora bagaragaraza ubunyangamugayo no kurushaho guhanga udushya twagirira abandi akamaro.

Yagize ati ”Turashimira cyane umusanzu iri Shuri ritanga mi iterambere rya Musanze haba mu gutanga intiti zidufasha mu iterambere. Aba banyeshuri bo turabasaba kurangwa n’ubunyangamugayo no kurushaho kwita kubyo biga ndetse bagaharanira guhanga ibishya bakesha ubumenyi baba barahawe no kumva ko Isi itarangirira aho bari gusa ahubwo yagutse bityo bibatere gukora cyane.”

- Advertisement -

Mu banyeshuri 3774 biga mu Ishuri Rikuru rya Ines Ruhengeri 321 baturuka mu bihugu by’amahanga byo muri Afrika n’Ubutaliyani byo mu Burayi biga mu mashami atandukanye.

Abanyeshuri baturuka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bishimiye umuco Nyarwanda

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude