Mu mujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi hafashwe n’ingabo z’umutwe wa M23 abaturage bijejwe umutekano usesuye, basabwa gukora mirimo yabo nta nkomyi.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’abaturage b’i Kitchanga kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, bagaragaje impungenge mu gihe uyu mutwe warekura uyu Mujyi ugasubira mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo.
Muri iyo nama abaturage bavuze ko kuva M23 yafata Kitchanga bafite amahoro kandi nta muntu uhutazwa azira ubwoko bwe.
Bavuga ko bakora imirimo yabo ya buri munsi nta nkomyi, mbere ngo babuzwaga amahwemo n’abarimo FDLR, Mai Mai, Nyatura n’Ingabo za Leta zibasiraga abaturage bavuga Ikinyarwanda.
Uwitwa Kabeya utuye i Kitshanga yatangaje ko bishimiye imikorere ya M23 kuko bacunga umutekano nta guhutaza abaturage.
Yagize ati “twishimiye gukorana na M23 nubwo twayibwiwe nabi siko biri, birukanye abirirwaga badutesa, ikindi nuko bari kumva ibibazo inzego zifite kugira ngo bicyemuke.”
Yabwiye UMUSEKE ko abaturage b’i Kitchanga biyemeje gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kwicungira umutekano.
UMUSEKE umubajije ku bivugwa ko urubyiruko rwahatiwe kwinjira ku ngufu muri M23 n’umwanzuro wo gushinga itsinda ryo kwirwanaho, avuga ko ari ibinyoma.
Ati ” Inama nari nyirimo, ibyo ni ukubeshya, bari kubeshya ngo bagiye kuduha intwaro, ni ibyo ku mbuga.”
- Advertisement -
Uwitwa Mpumuro yifuza ko mbere y’uko M23 ifata umwanzuro wo kuva i Kitchanga yabanza ikabagisha inama ngo kuko yaba itereranye abaturage.
Ati “Twagize amahirwe yo gukira FARDC zatwamburaga none ngo M23 bagende?, ntawukubitwa cyangwa ngo yamburwe, twifuza kugumana na M23.”
Abasirikare bakuru mu ngabo za M23 basabye abaturage kurangwa n’ubwumvikane hagati mu miryango itandukanye no kwima amatwi imvugo z’urwango zikwirakwizwa n’abategetsi ba Congo.
Babwiye abaturage ko bifuza amahoro mu gihe Leta itarashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye batazarekura uduce byasabwe ko duhabwa ingabo za EAC.
EAC yanzuye ko bitarenze tariki 30 Werurwe 2023, umutwe wa M23 ugomba kuba wavuye mu bice wafashe mu Burasirazuba bwa Congo.
Hanzuwe ko ingabo z’u Burundi zari zisanzwe muri Kivu y’Amajyepfo, zizajya i Masisi, mu duce twa Sake, Kirolirwe na Kitchanga.
Muri Masisi na Rutshuru zimwe mu mpunzi zimaze kubona ko ingabo za M23 zicunze umutekano neza ahafashwe, bari gusubira mu miryango guhinga imirima yabo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW