Amasasu y’ingabo za MONUSCO yahitanye abasivile 8 – Official

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwatangaje ko imvururu zabaye hagati y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO n’abaturage bavuye mu byayo zaguyemo abantu 8 b’abasivile.

Major Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ahitwa Kanyarucinya, habereye ubushyamirane hagati y’ingabo za MONUSCO n’abaturage.

Intandaro yabyo nk’uko itangazo ribivuga ngo abaturage bahagaritse imodoka za MONUSCO bashaka kumenya ibyo zikoreye ubwo zari zivuye muri Rutshuru.

MONUSCO yanze ko abo bagizwe n’abakuwe mu byabo n’intambara, bareba muri izo modoka, na bo bahita bafunga imihanda mu rwego rwo kubuza imodoka gukomeza zijya i Goma.

Ingabo za MONUSCO zahise zirasa amasasu mu baturage hapfa abagera 8 abandi 28 barakomereka.

Ku ruhande rwa MONUSCO ntawapfuye, gusa abaturage batwitse imodoka zabo eshatu.

Ubuyobozi bwa gisirikare butegeka Kivu ya Ruguru, buvuga ko bwihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse ko hagiye gushyirwaho urwego rudasanzwe ruzakora iperereza ku byabaye n’ababigizemo uruhare.

Mbere MONUSCO yari yavuze ko hapfuye abasivile 3.

Congo: Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO irasamo 3

- Advertisement -

Abaturage bahungiye Kanyarucinya batwitse imodoka 3 za MONUSCO

UMUSEKE.RW