Congo: Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO irasamo 3

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, zarashe abaturage batatu barapfa.

Imodoka 4 za MONUSCO zatwitswe n’abaturage bahungiye Kanyarucinya

Ni igisa n’imyigaragambyo yabereye ahitwa Munigi hafi y’umujyi wa Goma ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo imodoka za MONUSCO zafungirwaga inzira, nyuma bikavamo imvururu zikomeye ndetse abaturage bagatwika imodoka enye.

Itangazo rya MONUSCO rivuga ko abasirikare bayo bari bavuye gutunga inkunga ahitwa i Kiwanja baherekejwe n’ingabo za Leta, bakaba bari basubiye i Goma.

MONUSCO ivuga ko abaturage babanje gushyira amabuye manini mu muhanda, bituma abari mu modoka bavamo ngo bayakuremo.

Mu kavuyo abaturage bahise batwika imodoka 4 za MONUSCO, ndetse batangira gusahura ibyo zari zitwaye.

Icyo gihe nibwo habayeho kurasa mu baturage, batatu bahita bapfa.

Gusa hari video ziri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga imwe irimo umusore uri i Kanyarucinya aho biriya byabereye avuga ko abasivile 5 ari bo bapfuye, n’abo muri MONUSCO 4, ndetse ko hari abakomeretse.

Ingabo za MONUSCO ntizikunzwe muri Congo. Ubuyobozi bwazo buvuga ko hatangije iperereza rizagaragaza uko ibintu byagenze.

- Advertisement -

Madamu Bintou Keita Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, muri Congo, ari na we ukuriye MONUSCO, yavuze ko abaturage bakwiye kureka imodoka za MONUSCO zikagenda nta nkomyi kuko ngo zifatanya n’iza Congo mu bikorwa byo kurinda abaturage, ndetse no kugeza inkunga ku bavuye mu byabo.

Ku wa Mbere abaturage bigabye mu mihanda i Goma bamagana ingabo za Africa y’Iburasirazuba, na MONUSCO bavuga ko ntacyo zikora mu kubazanira amahoro.

Ibyo bikorwa byabayemo urugomo cyane mu gusenya urusengero rw’ “Abanyamulenge” ndetse no gusahura amaduka y’abavuga Ikinyarwanda.

Si ubwa mbere hariya Kanyarucinya abaturage bahagaritse imodoka za MONUSCO ndetse bakazitwika.

Abaturage batwitse imodoka za MONUSCO

UMUSEKE.RW