UPDATE: Impanuka ikomeye y’ubwanikiro bw’ibigori yaguyemo abantu 10

UPDATED 13h05: UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu, Nsabimana Matabishi Desire, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’umusaruro mwinshi w’ibigori wari muri buriya bwanikiro.

Uyu muyobozi avuga ko abaguye mu mpanuka ari 10 naho abandi 36 bakomeretse.

Ati “Ni abagabo batandatu n’abagore bane, abakomeretse ni 36.”

Ubwanikiro bwaguye ni ubw’abahinzi bibumbiye muri koperative DUHARANIRE UBUKIRE yo muri Gasagara, bejeje umusaruro w’ibigori mwinshi, bawushyira mu bwanikiro bwabo bwaje kugwa.

Koperative igizwe n’abanyamuryango 76, Gitifu avuga ko nyuma y’isanganya, baganirije abaturage.

Ati “Abaturage twaganiriye turabihanganisha, abafite imbaraga tubasaba ko basura imiryango yahuye n’ibibazo.”

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bo bari kwitabwaho mu Bitaro bya Masaka.

 

INKURU YABANJE: Mu Karere ka Gasabo haravugwa impanuka ikomeye y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu, amakuru avuga ko abamenyekanye bapfuye bagera ku 10.

- Advertisement -
Umutuku cyane ugaragaza Akarere ka Gasabo

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Gasagara, mu murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu bari baburimo, bamwe bahita bapfa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko haba inzego zitandukanye z’umutekano, iza gisivile ndetse n’iz’ubutabazi zageze aho impanuka yabereye, ubwo twandikaga inkuru ubutabazi bwari bugikorwa.

Nsabimana Matabishi Desire, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye UMUSEKE ko hataramenyekana umubare w’abapfuye, ubu bari mu butabazi.

Ati “Impanuka twayimenye, amakuru tuyamenye saa tatu z’iki gitondo, ni ubwakinikiro bw’ibigori, bishoboka kuba inyubako y’ubwo bwanikiro yaremerewe n’ibigori hari akayaga, ni uko ubwanikiro burariduka burahirima, ubwo abari  muri ubwo bwanikiro bubagwa hejuru, ibigori bibagwa hajuru, n’ibiti bibagwa hejuru.”

Uyu muyobozi avuga ko bataramenya umubare w’abahaguye, ati “amakuru turayabaha nyuma.”

Gusa, yavuze ko akurikije uburemere bw’ikibazo, abahaguye bashobora kuba benshi.

Ubu abakomeretse n’imirambo yabonetse bari kujyanwa mu Bitaro bya Masaka.

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW