Congo yatangaje imibare y’abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwayo

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare b’u Rwanda binjiye bidegembya ku butaka bwa Congo bajya guha umusada umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Congo iravuga abasirikare b’u Rwanda 356 binjiye mu gihugu cyayo

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lieutentant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko.

Lt. Col Kaiko yavuze ko ku wa 16 Gashyantare 2023, abasirikare b’u Rwanda 356 boherejwe ku butaka bwa Congo gushyigikira inyeshyamba za M23 zihanganye bikomeye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Agaragaza ko aba basirikare b’u Rwanda bambukiye i Kibumba nta rutangira maze berekeza muri Parike ya Virunga.

Aba basirikare b’u Rwanda 356 ngo bahise berekeza i Kitchanga muri Teritwari ya Masisi guhangana n’ibitero bya FARDC ku mutwe wa M23.

Yavuze ko abasirikare ba RDF “Banyuze i Kibumba (Mwaru) bafata icyerekezo cya parike y’igihugu ya Virunga.”

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamenyesheje umuryango mpuzamahanga ndetse n’amahanga ko u Rwanda rukomeje kwinjira muri kiriya gihugu gufasha inyeshyamba za M23.

Ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 muri Teritwari ya Masisi, FARDC yamaganye ibitero bishya bya M23 ngo n’ingabo z’u Rwanda, ivuga ko yiyemeje guhangana cyane mu rwego rwo kurengera abaturage n’igihugu.

Umutwe wa M23 nawo wasohoye itangazo usobanura ko ihuriro rya FARDC, imitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro ryagabye ibitero ku bice ugenzura i Kitchanga na Kinyandonyi kandi bituwe cyane n’abaturage.

- Advertisement -

M23 ivugako ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurengera abaturage b’abasivili mu turere iyoboye, ko nta kundi byagenda uretse guhagarika iri terabwoba aho ryaturutse.

Kuva imirwano yubura mu mwaka ushize hagati ya RD Congo n’umutwe wa M23, u Rwanda rwahakanye gufasha uyu mutwe, rusaba impande zihanganye kuganira bakarangiza intambara zigira ingaruka ku baturage.

Lieutentant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko avuga ko RDF ikomeje kwinjira muri Congo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW