General wahoze muri FDLR, n’abandi 2 bavuze amagambo ya nyuma ku bihano basabiwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo rwasoje iburanisha ry’abahoze mu buyobozi bwa FDLR, abavuze ni abantu batatu bari basigaye kuvuga ku bihano basabiwe.

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR basabye ko barekurwa bakajyanwa mu ngando i Mutobo

Bidatandukanye nk’uko byagenze ku wa Kabiri, Urukiko rwakomeje kumva abaregwa aho bahereye kuri Emmanuel HABIMANA, uyu yavuze ko yari mu nkambi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko yagiyeyo ahunga, yaza mu Rwanda hakaba intambara agasubira muri Congo ahunze amasasu.

Ngo bigendanye ko na bamwe mu bagize umuryango we bicwaga, uyu yavuze ko yajyanwe muri FDLR-FOCA ku gahato.

Ati “Guhunga ntibyari ku bushake, kandi no kujya mu gisirikare byari ku gahato.”

Arahakana ibyaha byose aregwa aho yemeza ko abashinze umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA barimo General Paul Rwarakabije aho ari na we, akwiye kubibazwa.

HABIMANA yakomeje  avuga ko yari afite inyota yo gutaha mu rwamubyaye kuko yanahohereje abana n’umugore we.

Ahakana ibyaha aregwa agasaba kugirwa umwere.

HABIMANA avuga ku gitero cya Oracle du Seigneur ubushinjacyaha bumurega, yavuze ko icyo gitero atakijemo kandi atari kubona uko ava muri FDLR-FOCA kuko yabigerageje kabiri arafatwa ahabwa ibihano bikomeye birimo no gukubitwa inkoni kugeza n’ubu ngo agifitiye umwenda.

General de Brigade Léopold Mujyambere alias Musenyeri unafatwa nka kizigenza muri uru rubanza, na we yavuze ku bihano, avuga ko igitero cya Oracle du Seigneur atakigizemo uruhare kuko yanacyumvise mu mwaka wa 2002, kandi nyamara cyarabaye mu mwaka wa 2001.

- Advertisement -

Mujyambere yavuze ko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku gahato nyuma yaho umugore we yari amaze kwitaba Imana asize uruhinja rw’amezi 10.

Ati “Ibyakaturengeye nibyo biri kudufunga, turasaba amahirwe yo kujyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi twari kumwe muri FDLR-FOCA uko byabagendekeye kuko abantu bareshya nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.”

Mujyambere yongeraho ko yafashwe amaze gusezera muri FDLR-FOCA, kandi atafatiwe ku rugamba ahubwo yari ariho ashaka ibyangombwa byo gutaha.

Mujyambere yavugaga ko Ubushinjacyaha nta mwihariko bwagaragaje nk’ikimenyetso kigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha agasaba kurenganurwa.

Uwavuze nyuma ni Emelien Mpakaniye, avuga ko afite uburwayi kugeza aho avuga ko atanakibasha gusoma, byanasabaga ko umwunganizi we amusomera ibyo avuga ko yari yabyandikiwe muri gereza na bagenzi be bafunganwe.

Emelien avuga ko atigeze agera ku butaka bw’u Rwanda, kandi yafashwe nyuma y’uko asezeye muri FDLR-FOCA kubera ikibazo cy’uburwayi ngo ajye kwivuza.

Yabwiye urukiko ko aho General Paul Rwarakabije aviriye muri FDLR-FOCA umutekano wakajijwe ku bantu bari basigaye.

Uyu yasabye urukiko kurenganurwa kuko yinjijwe muri FDLR-FOCA ku ngufu ahakana kandi ko nta gitero yigeze azamo mu Rwanda.

Icyo abaregwa bose bahuriyeho ni ugahakana ibyaha baregwa, aribyo byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Barasaba urukiko ko bajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze bari kumwe na bo muri FDLR-FOCA.

Me Bigimba Nkundabatware Felix wunganira Emmanuel HABIMANA, Léopord Mujyambere na Mpakaniye Emelien bumviswe none yabwiwe urukiko ko abo yunganira batabazwa ibitero byabaye mu Rwanda kuko byinshi muri bo byabaye barasezeye muri FDLR-FOCA, ibindi bikaba bafunze kandi nibyo bavuga nta ruhare babigizemo.

Ikindi yibukije urukiko ko abaremye umutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA barimo General Paul Rwarakabije bajyanwe mu buzima busanzwe, ari nako abakiriya be bakwiye kugenzwa bakajyanwa i Mutobo mu ngando maze bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Abaregwa bose barasibirwa gufungwa imyaka 25 n’ubushinjacyaha kubera ibyaha bubakurikiranyeho banafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye.

Bose bari abasirikare bafite inshingano muri FDLR-FOCA.

Ukuriye inteko iburanisha Kanyegeri Timothée ashingiye ko uru rubanza ari rurerure bakaba bakeneye umwanya uhagije wo kurusuzuma, kandi abacamanza hari amasomo bagira bitashoboka ko urubanza rusomwa mu gihe cy’ukwezi nk’uko amategeko abiteganya, bityo uru rubanza rukazasomwa taliki ya 20 Mata 2023.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza