Mu Akarere ka Gicumbi, hagiye kubera irushanwa ry’Umunsi w’Intwari mu mukino wa Handball, rizahuza amakipe 17 y’abagore n’abagabo.

Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Handball (Ferwahand), ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari ku rwego rw’Igihugu, CHENO.
Iri rushanwa rizakinwa mu minsi ibiri, guhera tariki 4-5 Gashyantare 2023 mu Akarere ka Gicumbi. Mu bagabo hazitabira amakipe 11, mu bagore hitabire amakipe atandatu.
Amakipe azitabira mu bagabo: Gicumbi, Police, APR, Nyakabanda, ADEGI, Kigoma, St. Martin Hanika, UR-A, UR-B, TTC de la Salle na Vision JN.
Amakipe azitabira mu bagore: Kiziguro, Gicumbi, Three Stars, UR-A, UR-B na TTC de la Salle. Ikipe ya Police HC ni yo ibitse iki gikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore kibitswe na Kiziguro WHC.


UMUSEKE.RW