Haracyari icyuho gikomeye mu igenamigambi rishingiye ku muturage

Abakozi muri Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye bavuga ko hari icyuho mu igenamigambi rishingiye ku muturage kandi yagakwiriye kuza ku isonga mu kugira uruhare mu bimukorerwa.
Abitabiriye amahugurwa ku cyuho ubushakashatsi bwagaragaje

Ibi babivuze bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’inzobere, bwerekana ko mu itegura ry’igenamigambi risubiza ibibazo by’umuturage riba ririmo icyuho hagati y’inzego za Leta zo hejuru n’inzego z’ibanze.

Mahoro Eric, umwe mu nzobere zakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2019 avuga ko bugaragaza icyuho mu itegurwa ry’igenamigambi, ko nta bwuzuzanye hagati y’inzego Nkuru za Leta n’inzego z’ibanze mu itegurwa ry’iryo genamigambi kandi uwo bigiraho ingaruka ari umuturage mbere na mbere.

Mahoro avuga ko ikindi cyuho Inzego Nkuru za Leta zagombye kwitaho ari ukongerera abakozi bo mu nzego z’ibanze guhera ku Karere,  Umurenge n’Utugari ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi baba bateguye.

Ati “Iyo hatabayeho imikoranire n’imikorere hagati y’izo nzego bituma ibibazo by’abaturage bimara igihe kirekire bidakemuwe.”

Mahoro yatanze urugero rw’ingurane z’imitungo y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’ibibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage bimara imyaka myinshi bidashyirwa mu bikorwa.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ikurikinabikorwa, Ingabire Asia Peace avuga ko iki cyuho abashakashatsi bagaragaje kiri mu mubare mukeya w’abakozi n’ubushobozi budahagije biboneka mu  nzego z’ibanze.

Ati “Muri ubu bushakashatsi harimo bamwe mu bakozi bo ku rwego rw’Utugari bavuze ko ibyo basabwa gukora bitajyanye n’ubushobozi bafite.”

Ingabire avuga ko hari  isomo akuye muri ubu bushakashatsi azashingiraho mu kunoza no gukora neza igenamigambi rishingiye ku muturage n’ibibazo byabo agiye kujya yitaho buri gihe.

- Advertisement -
Umwe mu bakoze ubushakashatsi akaba n’umuyobozi muri Never Again Mahoro Eric

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Imicungire y’abakozi ba Leta(RMI) Nshimyumuremyi Vincent de Paul avuga ko guhuriza hamwe Inzego za Leta n’ibigo byayo bitanga icyizere ko icyuho cyari kiri mu igenamigambi ritanoze kigiye kuvaho.

Ati “Icyuho kinini kiri mu guhuza ibikorwa hagati y’izo nzego zo hejuru n’inzego z’ibanze.”

Cyakora iyo ubajije bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze impamvu dosiye zirebana n’ingurane zitinda kwishyurwa bakubwira ko zikwiriye kubazwa Minisiteri y’Imali n’igenamigambi(MINECOFIN) kuko ariyo ishinzwe kwishyura.

Umuyobozi muri MINECOFIN Dr Twagirimana Emmanuel avuga ko nta dosiye nimwe yujuje ibisabwa kugira ngo yishyurwe iyi Minisiteri yari yasubiza inyuma.

Yagize ati “Ahubwo abo mu nzego z’ibanze bagaragarije ubushakashatsi ko ibyo inzego nkuru zibasaba gukora biruta kure ubushobozi baba bahawe.”

Twagirimana akavuga ko mu igenamigambi bagiye kunoza bazongeramo umubare w’abakozi ku rwego rw’Utugari, kubafasha kubona uburyo bwo kugera mu baturage n’amafaranga y’itumanaho ahagije.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Gasabo, Huye, Musanze, Rutsiro, na Nyagatare. Abaturage bagaragaje ko bakwiriye kuza ku isonga mu gutegura igenamigambi aho kuribatura hejuru batazi iyo biva n’iyo bijya.

Umukozi muri MINALOC ushinzwe ikurikiranabikorwa Ingabire Asia Peace avuga ko bagiye kunoza igenamigambi
Nshimyumuremyi Vincent de Paul avuga ko guhuriza hamwe Inzego za Leta bitanga icyizere
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga