Hazaba ibitangaza! Intumwa y’Imana Grace Lubega ategerejwe i Kigali

Intumwa y’Imana Grace Lubega ukomoka muri Uganda ku wa 4 Gashyantare 2023 ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu giterane cy’ububyutse byitezwe ko kizaberamo ibitangaza.

Ni igiterane kizagaraza ko Imana igikora ibitangaza

Ni igiterane cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n’andi matorero yo mu Rwanda. Intumwa y’Imana Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International niwe mushyitsi mukuru.

Igiterane cya Rwanda Revival Conference kizarangwa n’ibice bibiri. Ku wa 03 Mutarama 2023 ni umwihariko ku bakozi b’Imana nk’abapasitori, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi bafite inshingano mu matorero atandukanye.

Ku wa 04 Mutarama 2023 nibwo hazaba igiterane cya rusange kitezwemo ibitangaza bitandukanye binyuze mu kwizera ko Yesu akiza.

Apostle Patrick Rugira, ukuriye Manifest Fellowship akaba n’Umuyobozi wa Phaneroo Ministries International mu Rwanda, yabwiye Itangazamakuru ko abifuza gukira binyuze mu gusengerwa n’Intumwa y’Imana Grace Lubega hari ibyo bagomba kuza bitwaje.

Bati“Umuntu wese uzaza ashaka ko bamusengera ikibazo icyo aricyo cyose mbere na mbere yikorere ukwizera, avuge ngo uyu munsi ngiye guhura n’Imana, ngiye guhura n’imbaraga z’Imana kandi ndakira.”

Yavuze ko Grace Lubega yabasabye kuzazana abantu benshi bafite uburwayi bwananiranye kugira ngo bakire.

Ati ” Niba ufite umuntu urwaye, niba uhari ufite uburwayi, uzaze turabizi ko tuzagira ibihe byiza. Imana iracyakora ibitangaza.”

True Promises, James & Daniella na Elayone Music nibo bazaririmba muri iki giterane cyatumiwemo umuntu ufite amavuta ahambaye.

- Advertisement -

Abazitabira iki giterane kizabera muri BK Arena basabwe kwiyandikisha hakiri kare bakoresheje terefoni bakanda * 810 * 100 # bagakurikiza amabwiriza cyangwa bakabaza kuri +250790599999.

Ni ku nshuro ya Gatatu, Intumwa y’Imana Grace Lubega azaba aje mu Rwanda cyane ko mu 2016 na 2017 yaje bigizwemo uruhare na Prayer Parish Church.

Uyu mugabo wasizwe amavuta ni umuyobozi ndetse ni nawe wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala.

Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM – 8PM EAT (saa 3PM – 7PM ku isaha y’i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru.

Azwiho kugira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana benshi bakazagirira umugisha mu giterane yatumiwemo i Kigali.

Apostle Patrick Rugira avuga ko kwinjira ari ubuntu, bisaba kwiyandikisha gusa
Mucyo Brian uyobora Manifest Fellowship ku Isi yose asaba by’umwihariko urubyiruko kuzitabira iki giterane cy’ububyutse
Apostle Muhumuza Moses umuyobozi wa Prayer Palace Church avuga ko kwakira uyu mukozi w’Imana ari umugisha k’u Rwanda

Abanyamakuru batandukanye basobanuriwe ibya Rwanda Revival Conference

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW