Hamaze igihe Abaturarwanda bashishikarizwa gukoresha indango y’izina ry’u Rwanda kuri internet nka bumwe mu buryo bwo kongera imbaraga muri gahunda ya Guverinoma yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Ni indangarubuga ya .RW yibitseho umutekano usesuye ku buryo bitorohera abashaka kurwigana bagamije kurukoresha mu nyungu zabo bwite zishobora gusebya cyangwa guhombya nyirarwo.
Impuguke mu ikoranabuhanga zigaragaza ko Indangarubuga ari umwe mu mitungo ifite agaciro. Ni ngombwa kugenzura ko itekanye ukaba uzi neza ko utayitakaza biturutse ku makosa, uburiganya cyangwa igikorwa kinyuranyije n’amategeko.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) kivuga ko gukoresha indango ya .rw bidasaba gusenya urubuga wahoranye kuko haba hari abakiriya cyangwa abarusura bamaze kwimika iryo zina mu ntekerezo zabo.
Mu gihe uwakoreshaga indango rusange nka .org, .com, .xyz, gmail, n’izindi atangiye gukoresha .rw, aba ashobora gukoresha uburyo buhuza urubuga asanganywe n’indango ya .rw bizwi nka “redirection” mu rurimi rw’Icyongereza.
Ubu buryo bufasha kuba nta kintu na kimwe gihinduka ku rubuga rwawe kandi ukaba urinze izina ryawe kuri interineti ukoresheje indango y’izina ry’u Rwanda (.rw).
Inyungu eshanu zo gukoresha .RW……
1. Kuba wihariye: Iyo uyikoresha, izina ryawe kuri interinet (online brand) riba ryihariye kuko riba rigize igihugu ribarizwamo. Aha bitandukanye cyane no gukoresha indango rusange nka .com, .org, .xyz n’izindi nka zo kuko zitagira igihugu runaka ziba zihagarariye ku buryo zaba umwihariko.
2. Kuba nyambere ku isoko ryo mu Rwanda: Ushatse wese izina ryawe kuri interinet, rigaragara mbere kurusha andi aba adafite aho abarizwa, ibi bizwi mu Cyongereza nka Search Engine Optimization.
- Advertisement -
3. Kuba utekanye: Iyo ukoresha indango ya .rw, biba bitekanye kuko uba wihariye ku buryo ntawagutwara izina ryawe cyangwa ngo abe yayikoresha mu nyungu ze yaba abizi cyangwa atabizi. Byongeye kandi mu gihe urubuga cyangwa imeri byawe bigize ikibazo, uba wabasha kubona ubufasha mu gihugu cyawe.
4. Guteza imbere izina ry’u Rwanda: Uko ikigo gikoresha .rw, yaba kuri imeri cyangwa urubuga, biteza imbere izina ry’u Rwanda kuko uko abantu bashakisha amakuru kuri murandasi, babasha kubona kenshi indango y’izina ry’ikoranabuhanga (domain name) y’u Rwanda.
5. Guteza imbere Made in Rwanda: Ku isi yose, buri gihugu kigira indango y’izina ryacyo kuri interineti. Aha twavuga nka (.Fr) ku Bufaransa, (.ng) kuri Nijeriya, (.uk) ku Bwongereza, n’ibindi.
Gukoresha (.rw) si uguteza imbere gusa indango y’u Rwanda, ahubwo ni no gushyigikira ibiba byakorewe imbere mu gihugu bijyanwa ku isoko mpuzamahanga cyane cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Imibare igaragaza ko ibigo bigera ku 6500 gusa aribyo bikoresha indangarubuga ya .rw kandi nabyo byiganjemo ibya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho.
Kugeza ubu ukoresha .RW yishyura ibihumbi 12 Frw ku mwaka, mu bindi birimo .Com, .Org n’izindi zitari inyarwanda, zigurwa bitewe n’igihugu urimo, ariko akenshi ikiguzi kiba kiri hagati y’Amadorali ya Amerika 10 na 20.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW