Muhanga: Umugabo yiiyahuriye kwa Sebukwe nyuma yo kugirana amakimburane n’umugore we yajya gucyura impamvu ze ntibazumve.
Ngezahayoo Jean Bosco w’imyaka 36 y’amavuko yagiye gucyura umugore we wahukanye, ababyeyi be banga kumumuha niko kwiyahurira hafi yo kwa Sebukwe.
Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Munyinya, mu Kagari ka Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni, ariko akaba yiyahuriye mu Mudugudu wa Ndaragati, basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.
Bamwe mu baturanyi ba Ngendahayo bavuga ko yabanje gukubita umugore we ahita yahukanira kwa Se umubyara kubera ko aho kwa Sebukwe ari bugufi y’aho batuye.
Umugabo yagiye kumucyura, ababyeyi banga ko amujyana baramusezerera bakeka ko yatashye.
Hagenimana Daniel utuye hariya yabwiye UMUSEKE ati: “Ntabwo byagombye kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima, yafashe icyemezo kigayitse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Nsanzimana Védaste avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mutungo, ariko nta rwego na rumwe bari barabimenyesheje.
Gitifu avuga ko Nyakwigendera yageze kwa Sebukwe amusaba ko amuha umugore we akamucyura, ariko Sebukwe amubwira ko azizana amusaba gutaha iwe mu rugo.
Ati: “Igitangaje nI uko uyu mugabo wiyahuye yatashye ku wa Kane arema isoko avuye kwa Sebukwe, agaruka ku wa Gatanu kwiyahurira mu giti kiri hafi yo kwa Sebukwe.”
- Advertisement -
Ngenzahayo Jean Bosco asize umugore n’abana babiri b’abakobwa. Hategerejwe inzego z’ubugenzacyaha ngo zipime umurambo we, ukiri aho hafi y’urugo rwa Sebukwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.