Inama 6 ku bahinzi bafite ubwanikiro bw’ibigori – RAB

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), kibukije  abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa ibikwiye kwitabwaho mu gihe cyo gukoresha ubwanikiro bw’imyaka.

Ubwanikiro bw’ibigori (Archives)

Iki kigo cyavuze ko biri mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’ababukoresha.

Itangazo rya RAB ryo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, rivuga  bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu gihe abahinzi bagiye gukoresha ubwanikiro bw’imyaka

Bimwe muri ibyo harimo “Gukora isuku mu bwanikiro, kugenzura uko ubwanikiro bumeze nibura inshuro imwe mbere ya buri gihembwe, kwirinda kwanika ibirenze ubushobozi bw’ubwanikiro, gukorera hanze y’ubwanikiro imirimo itari iyo kumisha imyaka nko guhungura, gutoranya, kugosora, ubucuruzi, kuzirikamo amatungo n’ibindi.”

RAB yasabye abahinzi gufata amazi ava ku bwanikiro no gusuzuma ko inkingi zikomeye, kurwanya umuswa n’utundi dukoko dushobora kwangiza ibiti, kuzirika ibisenge kugira ngo bitangizwa n’umuyaga no gushyiraho itsinda ry’abahinzi rishinzwe imicungire y’ubwanikiro.

RAB yasabye  inzego z’ibanze ubufatanye mu gukurikirana ko amabwiriza ajyanye no gukoresha ubwanikiro bw’imyaka yubahirizwa uko bikwiye, hagamijwe kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’abakoresha ubwanikiro.

Ibi RAB ibitangaje nyuma  y’impanuka ebyiri ziherutse kuba.

Imwe yabereye mu Karere ka Gasabo ihitana abantu 11 abandi 30 bagakomereka. Indi niyo  mu Karere ka Ngoma yakomerekeje 20 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -