Indege ya MONUSCO yarashweho umwe ahasiga ubuzima

Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, zamaganye igitero ku ndege ya kajugujugu yarashweho n’abantu batazwi.

MONUSCO ivuga ko indege yayo yarashweho n’abatazwi

MONUSCO yavuze ko iyi ndege yari kumwe n’indi zihagurutse i Beni kuri iki Cyumweru zerekeza i Goma, imwe iraswaho ndetse umwe mu basirikare bari bayirimo ahasiga ubuzima undi arakomereka.

Itangazo rivuga ko iyi ndege yabashije kugwa ku kibuga cy’indege i Goma itagize ikibazo.

Ntabwo hatangajwe igihugu umusirikare wapfuye akomokamo, gusa MONUSCO yihanganishije umuryango n’igihugu akomokamo, ndetse yifuriza gukira vuba uwakomeretse.

Madame Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, muri Congo, akaba akuriye ubutumwa bwa MONUSCO, yamaganye iki gitero ku ndege y’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko igitero nk’iki ku ngabo ziri mu butumwa bwa UN kigize ibyaha by’intambara, avuga ko bazakorana na Leta ya Congo mu kugeza mu butabera abagikoze.

Ingabo za MONUSCO zishinjwa kuba ntacyo zikora ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa Congo, akarere kayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko mu gace kagenzurwa n’uwo mutwe atariho iriya ndege yarasiwe, nk’uko ku mbuga nkoranyambaga hari “abashyize mu matwi M23”.

Yavuze ko Leta ya Congo ishaka gukoma imbarutso, ngo MONUSCO ijye mu ntambara na M23, akavuga ko uwo mutego uzashibukana abashaka kuwutega.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW