Intore zasabwe kunyomoza imvugo zibiba Jenoside muri Congo

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Gashyantare 2023 hasojwe Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya VIII, urubyiruko ruhabwa umukoro wo guhangana n’imvugo zibiba Jenoside mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko urubyiruko rugomba guhangana n’abapfobya Jenoside

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi.

Ni itorero ryatangiye ku wa 05 Gashyantare 2023 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ryitabiriwe n’urubyiruko 381 rwiga muri za Kaminuza, mu mashuri makuru n’abitegura kujya muri Kaminuza.

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, Umurage wacu”,urubyiruko rwatojwe kumenya u Rwanda, kururinda, kurukunda no kururwanira aho bibaye ngombwa.

Bigishijwe amateka y’u Rwanda basabwa kuyamenyekanisha hakoreshejwe intwaro zose cyane cyane telefone ngendanwa.

Bibukijwe kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco no kuba umusemburo wo kumenyekanisha amateka y’u Rwanda kugira ngo hatazagira uyavogera yitwikiriye umutaka w’inyungu runaka.

Basabwe uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu, mu mahanga by’umwihariko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Basobanuriwe byimbitse umuzi w’amacakubiri yabyaye intambara yototera Jenoside muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahakomejwe guhigwa bukware abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Guhangana n’imvugo zibiba Jenoside muri Congo….

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko abasoje Itorero bafitanye igihango na RPF-Inkotanyi, abasaba kwirinda irari ry’amafaranga abashora mu kugambanira igihugu.

Avuga ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bijanditse mu bikorwa bigamije gusenya ibyiza igihugu cyagezeho binyuze mu ishyirahamwe ryashinzwe mu mahanga ryitwa IGICUMBI.

Ni Ishyirahamwe agaragaza ko rikorana n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Barokowe n’Ingabo z’u Rwanda ariko abo bantu bakaba bahujwe n’umugambi mubi wo kuba baratannye,.. kandi abo harimo n’abaje mu Itorero nk’iri,.. ntitugomba kuba nk’Igicumbi, twe tugomba kuba Intore nyazo.”

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko imvugo zibiba urwango zihamagarira abanye-Congo kwica abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi ziri mu ngengabitekerezo ya Jenoside, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiriye gufatanya kurwanya.

Ati “Ni ukuzirwanya no kuzamagana, ibyo gusebya igihugu cyacu, gusebya Umukuru w’igihugu cyacu, kubeshyera ingabo z’u Rwanda, kudusiga icyasha tudafite, tugomba gufatanya kubirwanya.”

Avuga ko urubyiruko arirwo rugomba gufata iya mbere kuko arirwo Rwanda rw’ejo ruzasigara rurinze igihugu.

Ati “Abagiharabika rero urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu kurengera igihugu no kugira ngo banarengere isura yabo, ..ariko tukanabafasha no kubona ibisobanuro bihagije byo kubumvisha imiterere nyayo y’icyo kibazo.”

Uru rubyiruko rwiyemeje kugira uruhare rukomeye mu kuvuguruza ibinyoma bivugirwa muri kiriya gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaragara cyane.

MINUBUMWE yibukije ko gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kurengera igihugu, kugikunda, kugikorera ndetse no kucyitangira ari inshangano ya buri munyarwanda kuko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Burera