Ruhango: Inzu y’Umukuru w’Umudugudu mu Karere ka Ruhango yafashwe n’umuriro mu gihe harimo umwana asinziriye, abaturanyi barahagoboka bamukuramo ari muzima.
Ntabareshya Etienne ni umukuru w’Umudugudu wa wa Mutima, mu Kagari ka Nyakabungo, mu Murenge wa Ntongwe.
Inzu ye yafashwe n’inkongi bikekwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi. Ubwo byabaga mu nzu harimo umwana wabo asinziriye, abaturanyi bamukuramo ari muzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo Kwizera Prosper yabwiye UMUSEKE ko ahagana saa kumi z’umugoroba (ku wa Gatatu tariki 15 Gashyantare, 2023) aribwo babonye ko inzu itangiye gushya bihutira gutabara.
Kwizera avuga ko iyo nzu ya Mudugudu yafashwe n’inkongi ababyeyi na bamwe mu bana bo muri uyu Muryango badahari, usibye umwana muto wari uryamye.
Gitifu Kwizera avuga ko abatabaye bahise bakingura icyumba umwana yari aryamyemo baramusohokana.
Ati: “Igice cy’uruhande rumwe cyahiye gihiramo ibikoresho byo mu rugo byinshi.”
Yavuze ko mu byahiye harimo ibiryamirwa byose, televiziyo nini, ibiribwa birimo ibishyimbo, ibigori, ubunyobwa n’ibindi by’ingirakamaro.
Cyakora avuga ko nta muntu wahiriyemo cyangwa wahakomerekeye, uretse inzu n’ibyo bikoresho.
- Advertisement -
Kwizera avuga ko barimo gukeka ko icyateye iyo nkongi ari insinga z’amashanyarazi zishaje zishobora kuba zakoranyeho zigateza iyo mpanuka.
Umuryango wa Mudugudu wimukiye mu gikoni cyabo, Ubuyobozi bw’Akagari bukavuga ko bwakoze ibarura ry’ibintu byose byahiriye mu nzu kugira ngo bubimenyeshe inzego z’Umurenge n’Akarere.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW