Israel yigambye kwica abanye Palestine batanu

Igisirikare cya Israel, cyigambye kwica abarwanyi  b’Abanya Palestine babarizwa mu mutwe wa Hamas, mu gace ka Yeriko, muri west Bank.

Ni muri operasiyo yabaye mu ijoro ryo kuri iki cy’umweru, ingabo za Israel zivuga ko zakoze zigambiriye kurwanya abitwara gisirikare, bagakora iterabwoba.

Igisirikare cya Israeli, kivuga ko ” mu ijoro ryo ku cy’umweru habaye operasiyo igamije gufata agace kabarwanyi b’iterabwoba rya Hamas”.

 Bivugwa ko bari inyuma y’igitero cyabaye mu minsi ishize, muri Resitora iri hafi ya West Bank.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel,IDF, yagize ati” Twarwanyije ibyihebe, bamwe muri bo hari abateye kuri resitora.”

Umutwe wa Hamas nawo wemeje ko hari abarwanyi babo bishwe.

Guverineri wo mu gace ka Yeriko,, Jihad Abu al-Assal, yavuze ko abantu batanu bishwe kandi ko hari n’abandi umunani bafashwe.

Isreal na Palestine bimaze imyaka myinshi bahanganye ndetse muri uyu mwaka nibura abagera kuri 37 ba Palestine bishwe n’ingabo za Isreal muri  west Bank.

Abo barimo abitwara gisirikare, abaturage kandi ngo ibikorwa byo kurwanya ibyihebe bikomeje muri ako gace.

Umwaka ushize nabwo abanya Palestine 150 barishwe. Abapfuye barimo n’abataramenyekanye amazina yabo.

- Advertisement -

TUYISHIME RAYMOND / UMUSEKE.RW