*Murashishe abana b’Abanyarwanda barwaye bwaki
Perezida Kagame yanenze abayobozi bajya mu bikorwa bibabyarira inyungu, bahomba bakavuga ko bafashaga abaturage.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Yakomoje ku mikorere idahwitse y’abayobozi ituma intego igihugu kiyemeje zitagerwaho, akaba yatunze urutoki ku bayobozi bajya mu bintu bimeze nka tombola, bahomba bagahindukira ngo Leta izabafashe.
Umukuru w’igihugu yavuze ku gihingwa cyitwa Chia Seeds cyavuzweho gukenesha abaturage, ariko ngo nticyanasize abayobozi haba ba Minisitiri, ba Generals n’Abapolisi bakuru.
Ati “Urashisha umubare w’abana b’Abanyarwanda ungana kuriya barwaye bwaki, urashisha mu biki abana barwaye bwaki? Impamvu mudahaguruka mugakora ibigomba gukorwa kandi ko bizwi kugira ngo abana b’Abanyarwanda ba… Murashaka izina mu kugira abana barwaye bwaki kubera ko mudakora ibyo mukwiye kuba mukora, ubwo na byo ni izina mushaka, murashaka kumenyekana ku isi ko muri abayobozi bashishe ariko mufite abana barwaye bwaki, na yo ni intego mufite?”
Aha niho yahise agaruka ku bayobozi binjiye mu mihingire y’igihingwa kitwa Shia Seeds. Aba Perezida Kagame asanga ari nko gukina imikino y’amahirwe, ‘Tombola’, kandi ngo biri mu ba Minisitiri, Abasirikare bakuru n’abandi bayobozi.
Yagize ati “Hari ibintu byitwa Chia seed ni ibiki? Ibintu mwagiyemo ni ibiki? Mukabisangamo abayobozi bose, aba bayobozi mwese mwicaye aha murazi ibyo mvuga kuko mubirimo. Mukajya mu bintu by’ubujura. Biriya ni nk’ubujura. Ushaka guhora uraho ubahatisha, ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola? Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka, ukabijyamo?”
Yakomeje agira ati “Mwamara guhomba, udufaranga mwari mufite mwagiye muturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza mu kaza ngo urareba tugomba gufasha abaturage. Murafasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se niba ushaka gufasha abaturage. Tombola mujyamo ni za tombola ki ? Erega ubwo ga n’ubuzima bwanyu niko bumeze, ni ubwa tombola.”
- Advertisement -
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ari bo abwira kuko ari bo babikora.
Ati “Abamaze gukorera udufaranga, agafata miliyoni 10, ngo baramwungukira abone miliyoni 20. Mwagenze gahoro. Uriruka ujya he? Wayakoresheje akunguka indi imwe, ejo eshatu ukagera kuri 20.”
Perezida Kagame yavuze ko abo bayobozi bakwiye guhura n’ingaruka z’ibyo bakorwa, asaba Minisitiri w’intebe kutazigera ashyiraho ikigega cyo gufasha bene abo bantu.
Ati “Sinzigere numva hari ifaranga na rimwe ry’igihugu ryagiye muri ibyo bintu, ifaranga rya Leta rijye rifasha abantu bakora.”
Igihingwa chia seed cyatangiye guhingwa mu Rwanda ahagana mu 2018 mu mirenge imwe n’imwe y’igihugu
Amakuru avuga ko gikomoka mu Majyepfo ya Mexique. Imbuto zacyo ziteye nka Sesame, kikerera amezi atatu.
Ikilo cy’imbuto cyaguraga ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, umuhinzi akagurirwa ku 3000Frw ku kilo.
Umusaruro wagurwaga na sosiyete yitwa Akens and Kernels Ltd ariko nyuma y’igihe gito batangiye kujya baririra mu myotsi nyuma yaho badahawe amafaranga yari yitezwe.
Amakuru avuga ko icyatumye abahinzi bashamadukira icyo gihingwa ari inyungu bari biteze kuzakura muri Chia Seeds .
Icyo gihe bahise bahagarika guhinga indi myaka, ubutaka bwabo barabuhindura kubera ko kigomba guhingwa ku butaka butarimo ifumbire mvaruganda.
Hashize iminsi abahinze igihingwa cya Chia seeds mu Turere twa Nyanza, Kayonza na Ngoma, bataka igihombo batewe n’abo bagiranye amasezerano yo kubagurira umusaruro wose bahinze n’uwo baguze ntibawishyurwa.
Ikigo Akenes And Kenels Ltd, cyagiranye amasezerano n’aba bahinzi y’isoko rya chia seeds, cyavugaga ko bakomwe mu nkokora no gutinda kubona ibyangombwa bibemerera gukora.
Akenes and kernels Ltd amakuru yavugag ko imyenda babereyemo abahinzi irenga miliyari 20Frw.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW