Kenny Sol na Dj Brianne bageze i Burundi bakiranwa urugwiro – AMAFOTO

Umuhanzi Kenny Sol na Dj Brianne uvanga imiziki bamaze kugera mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi aho bazakorera ibitaramo bibiri batumiwemo bizabera i Bujumbura na Gitega.

Kenny Sol na Dj Brianne bakigera i Bujumbura

Ibi byamamare byaturutse mu Rwanda ku gica munsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Gashyantare 2023, byamaze gusesekara I Burundi mu mujyi wa Bujimbura.

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazaririmba mu gitaramo cyiswe Live Concerts – Burundi. Azafatanya n’abandi bahanzi bagezweho i Burundi barimo Double Jay, Drama T, Alvin Smith, Olg Olegue, Wiz Designer na We love Music.

Dj Brianne wavanye mu Rwanda na Kenny Sol niwe uzaba ari Dj w’imena muri icyo gitaramo aho azafatanya n’abandi baho barimo uwitwa Dj Israel na Dj Fernando.

King Pazzo usanzwe ureberera inyungu za Dj Brianne nawe ari mu Burundi n’itsinda rireberera inyungu za Kenny Sol.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 10 Gashyantare, kibere Bujumbura ahitwa Miki kuri Avenue du Large naho kuya bukeye bwaho bakore ikindi kizabera Gitega ahitwa Lenox.

Kenny Sol avuga ko azasendereza ibyishimo abapfasoni n’abashingantahe
Dj Brianne amaze kugwiza abafana i Burundi

Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Burundi baje kubakira ku kibuga cy’indege


UMUSEKE.RW