Kigali – Abanyeshuri basanze Umwarimukazi wabigishaga yapfiriye mu nzu

Nyarugenge: Umwarimukazi  w’imyaka 61 wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kamuhoza, yasanzwe mu nzu yapfuye, harakekwa uwo yari abereye mu kase.

Ifoto irirho ikimenyetso gikumira ibyaha

Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere  mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kamuhoza, nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Amakuru avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye ubwo abana yigisha babonye ataje kwigisha kandi asanzwe atahana imfunguzo, bigira inama yo kujya iwe.

Aba banyeshuri ngo bageze mu rugo, basanga hakinze, bakinguye urugi babona yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yahamirije UMUSEKE amakuru y’uru rupfu.

Ati “Umwarimukazi yitabye Imana ariko nyuma inzego z’iperereza zahageze, umurambo wajyanywe ngo bajye gupima icyo yazize.”

Amakuru avuga ko umwana umwe muri batatu yareraga, yasigiwe n’umugabo waje kumuta yatawe muri yombi. Nyakwigendera yari abereye mukase uwo mwana.

Gitifu Kalisa yasabye abantu kwirinda amakimbirane.

Ati “Dusaba abaturage kubana mu mahoro, n’igihe hari amakimbirane mu ngo tukayamenya hakiri kare kugira ngo tubashe gukumira urupfu rutaraza cyangwa se hari uwakomeretse.”

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW