Kiyovu yahaye ubutumwa Rayon Sports mbere yo guhura

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya Kiyovu Sports yibukije mukeba wa yo, Rayon Sports ko uwayikubise ntaho yagiye.

Kiyovu Sports yatangiye gutanga ubutumwa

Ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, kuri Stade ya Muhanga hateganyijwe kubera umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, Saa cyenda z’amanywa [15h].

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, ubusanzwe habanza kuvugwa byinshi ku mpande zombi, yaba mu bafana, mu buyobozi kugeza mu bakinnyi no bakunzi ba ruhago mu Rwanda by’umwihariko.

Urucaca rwatsinze umukino ubanza ku bitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, rwahaye ubutumwa Rayon Sports.

Bagize bati “Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Ku Cyumweru Muhanga irarara ari icyatsi n’umweru.”

N’ubwo bavuga ibi ariko, ntabwo bazaba bafite ba myugariro babiri ngenderwaho, barimo Ndayishimiye Thierry wagize imvune mu itako na Nsabimana Aimable wujuje amakarita atanu y’umuhondo.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiharira intsinzi kuva Mvukiyehe Juvénal yayibera umuyobozi. Uyu muyobozi ndetse yemeje ko kuva akiri umuyobozi, iyi kipe y’i Nyanza itazigera imutsinda.

Kiyovu Sports yateguje Rayon Sports ko izayisubira

UMUSEKE.RW