M23 iragenzura imisozi ya Kibarizo nyuma y’imirwano imaze iminsi hafi ya Sake

Amakuru aremeza ko umutwe wa M23 ugenzura imisozi ya Kibarizo, nyuma y’imirwano imaze icyumweru mu nkengero za Sake.

M23 iragenzura imisozi ya Kibarizo muri Masisi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane wongeye kwemeza ko wafashe agace ka Mushaki, ariko andi makuru avuga ko kakigenzurwa n’ingabo za Leta.

Gusa hari video bamwe mu bashyigikiye M23 bashyize kuri Twitter, igaragaramo ingabo za Leta ya Congo, FARDC zivuye muri ako gace ka Mushaki, ndetse abaturage bumvikana bazivugiraho ko “icyo zizi ari ukubasaba amafaranga gusa.”

Hari n’andi majwi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga abaturage bavuga ko inyeshyamba za M23 ejo hashize ku wa Gatatu zageze muri Mushaki.

Umwe mu Banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo ukunze kuvuga iby’intambara ishyamiranyije M23 na FARDC, yavuze ko abaturage bamubwiye ko M23 yafashe agace k’imisozi ya Kibarizo.

Inyeshyamba za M23 na zo zemeje aya makuru.

Abarwanyi ba M23 ngo bari mu misozi ya Kasopo ahahoze ari ku cyicaro cya Gen Laurent Nkunda.

Mu itangazo M23 yasohoye ku wa Gatatu, ishinja ingabo za Leta kwanga gukurikiza ibiri mu myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, bafatiye i Bujumbura mu Burundi, birimo guhagarika intambara.

Uyu mutwe uvuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abazishyigikiye bateye ibirindiro bya M23 ahitwa Kalengera, Kitshanga, Rusekera, Kingi, Kausa, Kishishe n’inkengero zaho.

- Advertisement -

M23 kandi ishinja ingabo za Leta ya Congo kurashisha imbunda nini, indege z’intambara, na kajugujugu mu duce dutuwe cyane n’abaturage b’abasivile.

Inyeshyamba zivuga ko aho zafashe nta guhagarika urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu byabayeho, zigasaba abaturage bahunze gutahuka.

Itangazo rivuga ko uyu mutwe ushyigikiye ko ikibazo gikemuka mu mahoro, hakabaho ibiganiro na Guverinoma ya Kinshasa.

Ingabo za Congo ntacyo ziheruka kuvuga ku mirwano mishya yubuye.

Mu nkengero za Sake, imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na M23

UMUSEKE.RW