Minisitiri Biruta yanditse mu gitabo ubutumwa bwo gukomeza Turukiya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri Biruta yandika mu gitabo ubutumwa bwo kwihanganisha Turukiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki  10 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta, yagiye kuri Ambasade ya Türkiye mu Rwanda, yandika ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’iki gihugu ku byago bagize bitewe n’umutingito ukomeye umaze guhitana abantu 21,000.

Minisitiri Biruta yandika mu gitabo ubutumwa bwo kwihanganisha Turukiya

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yihanganishije imiryango yakozweho n’umutingito.

Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, twifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’umutingito wateje ibyago bikomeye byo kubura ubuzima n’umubabaro ukomeye muri Türkiye. U Rwanda rwifatanyije na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Turkey.”

Imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito ikomeje kwiyongera. Kugeza ubu abamaze guhitanwa nawo bamazae kurenga ibihumbi 21,500.

Muri bo ibihumbi 18,342 ni abo muri Turkey mugihe abarenga 3,350 ari abo muri Syria.

Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 7.8 wabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje harebwa niba haba hari abakiri munsi y’inkuta z’amazu. Gusa ibi bikorwa byakomwe mu nkokora n’ubukonje bukabije bitewe n’ibihe iki gihugu kirimo.

Uretse Minisitiri Biruta wihanganishije Turukiya mu butumwa yanditse mu gitabo, Perezida Paul Kagame kuri Twitter umutingito ukimara kuba yihanganishije kiriya gihugu ndetse na Syria, yongera no kubigarukaho mu muhango wo gusangira n’Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wabaye ku wa Gatatu nijoro.

Perezida Kagame yihanganishije Turukiya na Syria byapfushije abantu 2,600

- Advertisement -

Ivomo: RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW