Nyamasheke: Ubukwe budasanzwe, umugeni n’umukwe bombi ntibumva ntibavuga

Umusore n’inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakoze ubukwe basezeranira mu rusengero biyemeza kubana akaramata.

Niyonkuru na Jeanette basezeranye kubana akaramata

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, 2023 mu rusengero rwa ADEPR mu kagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke.

Abakoze ubu bukwe bahawe impanuro binyuze mu ijambo ry’Imana.

Abaturage barimo abo mu miryango yahanye abageni n’inshuti baturutse hirya no hino mu murenge wa Bushenge, no mu mirenge yo mu karere ka Rusizi kureba uko bashyingira abo bageni.

Abaganiriye n’UMUSEKE bavuze ko bidasanzwe, ndetse bamwe bavuga ko ari ubwambere babonye abafite ubumuga bwo kutumva n’ubwo kutavuga bashyingiwe.

Ukurikiyimfura Evalidi wo mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ni umwe mu baherekeje umugeni.

Yagize ati “Ndi sekuru w’umukobwa, sinkunda kugenda, numvaga babivuga hirya njyewe ntaho nigeze kubibona. Ni ubwambere mbibonye, turishimye cyane.”

Nsengumuremyi Alphonse wo mu kagari ka Karusimbi, mu muduhudu wa Gakombe yagize ati “Tunezejwe n’iki gikorwa kidasanzwe.”

Abageni babwiye UMUSEKE ko bazabana neza nta we ubangamira mugenzi we

Gusezeranya aba bageni byasabye kohaza umusemuzi w’ururimi rw’amarenga.

- Advertisement -

Mukarusiga Mariya wo mu kagari ka Gasheke yagize ati “Ntabwo twari dusanzwe tubibona, ntabwo twumvaga ko bishoboka, niyo mpamvu twaje kureba ibyo byiza Imana yateguye.”

Yavuze ko ubutumwa bibasigiye ari uko Imana ifata abantu kimwe.

Nyirandayambaje Varelie atuye mu kagari ka karusimbi mu mudugudu wa Rwumuyaga, ati “Cyera umuntu ufite ubumuga yumvaga ko yisuzuguye, akumvako ataba umuntu mu bandi, Leta ibishyiramo imbaraga umuntu ni nk’undi.”

Mu kiganiro abasezeranye bahaye UMUSEKE, hifashishijwe umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, bavuze ko bamenyaniye mu rusengero.

Urukundo rwabo rukomera cyane bari ku ishuri bizeho imyuga. Bari bamaze umwaka bari mu rukundo.

Mu rugo rwabo ngo bazabana neza, buri wese yirinda icyababaza mugenzi we.

Niyonkuru Fiston ni umukwe wasezeranye, yagize ati “Twahuriye mu rusengero, no ku ishuri. Nishimiye gushakana n’uwo dahuje ubumuga, mu rugo rwacu tuzabana neza twubahana, nta makimbirane ntabwo nzamuca inyuma.”

Mukandayisenga Jeanette  ni umugeni, na we ati “Ndishimye cyane, twari tumaze umwaka dukundana twahuriye mu rusengero, twemeranya kubana na mugenzi wange.”

Pasitori Hakizimfura Mathieu wo mi idini rya ADEPR Paruwasi ya Ntura, ururembo rwa Gihundwe mu itorero rya Mwito, ni we washyingiye aba bageni.

Aganira n’UMUSEKE yasobanuye ishusho y’ubukwe muri rusange, anavuga ko ari ubwambere ashyingiye umuryango w’abafite abumuga bwo ku tumva n’ubwo kutavuga.

Yavuze ko kwigisha abantu bafite ubu bumuga ijambo ry’Imana bigorana kuko nta we ubasemurira uba ahari.

Ati “Ubukwe mu ijambi ry’Imana ni impinduka, ni ubwambere gushyingira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bibaye hano mu itorero rya Mwito.”

Pasitori Mathieu yibukije buri wese kumenya ko umuntu ari nk’undi.

Ati “Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga yafatwaga nkaho atari umuntu, muri iki gihe inzego za Leta n’itorero twakomeje kwigisha abantu basobanukirwa ko, buri wese ari umuntu. Niyo mpavu ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi”.

Pasitori Hakimfura Mathieu ni we wasezeranyije Niyonkuru Fiston na Mukandayisenga Jeannette
Abitashye ubukwe bishimiye uko bwagenze, bana vuga ko umuntu ufite ubumuga ari kimwe n’undi muntu wese

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I NYAMASHEKE