Perezida Kagame yanenze abahata inzoga abana bato

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abantu bakuru baha inzoga abana bato, avuga ko bikwiye kurwanywa kuko byica ahazaza habo.

Perezida Paul Kagame asanga bidakwiye ko abana bato banywa inzoga

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga inama y’Igihugu y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.

Umukuru w’Igihugu yavuze ku bantu bakuru barangwa n’imyifatire  ishobora kwangiza urubyiruko, asanga ari ibintu byo kwitaho.

Perezida Kagame agaruka ku bibangamiye umuryango birimo igwingira, amakimbirane, yavuze ko hakwiye gushyirwaho inyigisho zigamije kuwusubiza mu murongo.

Yavuze ko atari byo kubona ababyeyi, abakecuru n’abasaza bicaye mu kabari basangira inzoga. Yavuze ko biba uruhererekane iyo umubyeyi aha abana inzoga, na bo abazabakomokaho ni ko babarera.

Mu buryo bwo gukumira umuntu ubibona ngo ntakwiye guceceka, agomba kubyamanagana, byakwanga hagakoreshwa amategeko.

Ati “Ibyo mwavugaga by’abanywa inzoga bitakigendera no ku myaka, ugasanga abana b’imyaka 14, umwana w’imyaka 14 yagiye mu ibara (mu kabari), yagiye mu kabari arasangira n’abasaza nka twe, nka mwe, n’abandi babyeyi bakuze.

Ugasanga ababyeyi, abagore, abagabo, abasaza, abakecuru, bicaye barasangira n’abana, n’impinja, barasangira inzoga. Ubwo se abo basaza n’abakecuru, imyaka yanyu irimo iragenda ibaganisha aho abantu bose bajya, kuki ushaka ko n’abato ari uko bamera? Kuki ushaka ko ubuzima bwabo burabgirira aho kuri iriya myaka 14, ukabikora cyangwa ukabibona, ukabona ababikora ntube wavuga ngo sigaho, sigaho wa mwana we birakwangiriza ubuzima, ariko ubuzima bwawe, ni n’igihugu cyacu cy’ejo, ntabwo ari wowe gusa sigaho, ugahera aho nibura.”

Perezida Kagame avuga ko hakwiye no kwitabaza amategeko mu gihe abo bose banywa inzoga baziha abana banze kumvira inama, cyangwa abo bana na bo banze kumva.

- Advertisement -

Ati “Igikurikiye ni uguhana ugahera ku babyeyi, ugahera kuri ba nyiri ako kabari bakabibazwa, hakagira uburyo babibazwa. Wemereye umwana ute kwinjira hano, ukamuha inzoga. Niyo yavuga ngo yazanye n’ababyeyi be ariko. Ari uwo, ari ababyeyi bakwiye kubibazwa.”

Yavuze ko ibyo guhana abana b’imyaka 14, na byo byarebwa uko bakwiriye guhanwa.

Yasabye ko abayobozi mu gihe babonye abato banywa inzoga bakwiye kubabuza ndetse bakwiye kubirwanya, bakababwira ko atari byo.

Mu ihuriro rya 15 ry’umuryango Unit Club Intwararumuri ryabaye umwaka ushize, hasabwe ko imyaka yo kwemerera kunywa inzoga mu Rwanda yava kuri 18 ikagera kuri 21.

Ni ubusabe bwabayeho nyuma y’uko hagaragajwe ko urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge birimo n’inzoga, bikagira ingaruka ku buzima bwabo n’igihugu muri rusange.

Nyuma y’ubwo busabe, hatangijwe ubukangurambaga bubwira abantu kudaha inzoga abakiri bato “Inzoga si iz’abato”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW