Perezida Kagame yitabiriye inama isobanuye byinshi kuri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaraye ageze i Dakar muri Sénégal, aho yitabiriye Inama yiga ku Iterambere ry’ibikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika.
Perezida Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal

Ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold S. Senghor, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yakiriwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, nyuma bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirebana n’ububanyi n’amahanga mu Karere, ku mugabane ndetse n’Isi muri rusange.

Inama Perezida Kagame yitabiriye igiye kuba ku nshuro ya kabiri guhera mu 2014, iraterana kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2023.

Irahuriza hamwe abafatanyabikorwa barimo abahagarariye Leta z’ibihugu bya Afurika, urwego rw’abikorera, ibigo bitera inkunga imishinga y’iterambere, abakora ishoramari n’abandi benshi bahuriye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cya gahunda ikomatanyije yo guteza imbere umugabane wa Afurika.

Iyi nama irahuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu n’abandi  barimo abashoramari n’imiryango nterankunga.

Usibye  Perezida Macky Sall uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Perezida Kagame, iyi nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Niger Mohamed Bazoum na Perezida wa Togo Faure Gnassingbe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW