Ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo byagaragajwe nk’umuzi w’igwingira mu bana

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,Habitegeko Francois, yagaragaje ko ubusinzi bukabije n’amakimbirane yo mu ngo bigira uruhare mu igwingira ry’abana, asaba uruhare rw’ababyeyi mu kubitaho.
Habitegeko Francois yatanze ifunguro ku bana barererwa mu Kigo mbonezamikurire

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023, mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato.

Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Byabanjirijwe no gusura ibigo mbonezamikurire y’abana byo mu Murenge wa Bigogwe na Kabatwa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, yibukije ababyeyi kwita ku mikurire y’abana, abasaba guhindura imyumvire bafite ku bigo mbonezamikurire.

Yagize ati” Ndagira ngo nibutse ababyeyi ko ibi bigo atari kwa muganga cyangwa aho abana baza kwivuza baje gukira ibyo bibazo.Kuko kenshi abantu bibwira ko ibyo bigo bibakura mu kugwingira n’imirire mibi cyangwa se ikibazo cy’umwana bahura nacyo mu ngo zabo.”

Yakomeje agira ati“Icyo nshaka kuvuga nuko izi servisi zikwiye guhera mu rugo ubwaho.”

Guverineri Habitegeko Francois, yavuze ko ubusinzi, amakimbirane mu ngo ari bimwe mu bitiza umurindi imikurire mibi y’umwana, asaba imiryango kubana mu mahoro.

Yagize  ati” Hari izindi ngeso nazo ziremereza iki kibazo, akenshi usanga urugo rurimo abana barwaye bwaki cyangwa se bagwingiye ,usangamo ikibazo cy’ubusinzi mu babyeyi.

- Advertisement -

Ugasangamo ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku micungire y’umutungo, ugasanga ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda, bakabyara bataragira ubushobozi bwo kwita ku bana babyaye ,akamuha nyirakuru, ugasanga uwo mwana afite ikibazo cy’imirire.

Aha ni ugukebura abyeyi, ntibikwiye ko izi nshingano tuzegeka kuri izi ngo mbonezamikurire.”

Bahawe amafunguro n’amata byuzuye intungamubiri

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye ko mu bigo mbonezamikurire y’abana bato hashyirwa imbere uburezi budaheza, abafite ubumuga nabo bakitabwaho.

Yagize ati” Ikindi ni ukwita cyane kuri serivisi zidaheza abana bose cyane cyane twita no kubafite ubumuga. Abana bafite ubumuga bahabwa izi serivisi biracyari hasi cyane, tuzafatanya, kwita ku bana bafite ubumuga nabo bakagerwaho na servisi mbonezamikurire na byo ni ngombwa.

Kwita ku mbonezamikurire y’abana bato, ni ugutegura urubyiruko rw’u Rwanda n’abayobozi b’ejo hazaza. Ni uruhare rw’ababyeyi kwita ku bana kugira ngo tuzagire abayobozi beza. Aba bana nibo bazatugeza mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050.”

Akanyamuneza ku babyeyi …

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ibigo mbonezamikurire y’abana bato ari amahirwe bagize kuko bifasha mu gukura ku mwana.

Mpakaniye Wilson afite umwana mu Kigo mbonezamikurire, avuga ko ari amahirwe bagize kuba baregerejwe icyo kigo.

Yagize ati” Tutarazana abana hano, bari babayeho nabi, twajyaga mu kazi, tukabasiga aho, bakabura ibyo kurya, bakabura ubitaho, hakaba n’abagize impanuka. Ariko aho bagereye hano, mu gitondo turabazana , tukigira mu mirimo, bakabaha n’ubumenyi. Urumva ko harimo itandukaniro.”

Uyu avuga ko ababyeyi bamwe bagifite imyumvire yo hasi, bigatuma batazana abana mu bigo mbonezamikurire, abasaba kuyihindura.

Ingabire Josiane nawe ati” Icya mbere byaturindiye abana bacu kuzerera mu nsisiro, bituma bakanguka mu bwonko. Nari mfite umwana watinyaga abandi bantu, byamukanguye ubwonko, wamubaza amazina ya se na nyina akayavuga, ubu arasobanutse.”

Uyu mubyeyi ashima leta ko yabatekereje ikubaka ibigo mbonezamikurire.

Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari na yo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.

Ni gahunda izamara imyaka itanu (2018-2023) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe n’igishinzwe imikurire y’abana bato (NCDA).

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Imibare igaragaza ko igwingira mu Karere ka Nyabihu riri ku gipimo cya 46,7%.

Basobanuriwe imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yatanze ifunguro ku bana

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Nyabihu