Umurundi Rwamagana City yaguze akomeje kuyivana ahabi

Nduwimana Louis Roméo uzwi ku izina rya Roumy waguzwe na Rwamagana City mu mikino yo kwishyura, yongeye kuyihesha amanota atatu y’ingenzi yakuye i Huye.

Roumy Rwamagana City yaguze, akomeje kuyihesha amanota y’ingenzi

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ikipe ya Rwamagana City iri ahabi, yahise igura abakinnyi baza kuyifasha mu mikino yo kwishyura. Bamwe mu bo yaguze, harimo umunyezamu waturutse muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nduwimana Louis Roméo ukomoka i Burundi na rutahizamu Cédric Lisombo wavuye muri DRC.

Aba bakinnyi iyi kipe yongeyemo, bakomeje kuyifasha ariko by’umwihariko Umurundi, Nduwimana Louis Roméo uzwi ku izina rya Roumy. Uyu musore amaze kuyitsindira ibitego by’ingenzi byanatumye iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 19 mu mikino 20 imaze gukina.

Uyu musore ukina aca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, yatanze umupira wavuyemo igitego ku mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona Rwamagana City yatsinze AS Kigali  igitego 1-0.

Uyu musore yarongeye atsinda igitego kimwe muri bibiri Rwamagana City yinjije ubwo yatsindwaga na Marine FC ibitego 3-2 i Rubavu, icyo gihe yanatanze umupira wavuyemo ikindi gitego batsinze.

Roumy yongeye gufasha iyi kipe ubwo ikipe ye yatsindiraga Mukura VS i Huye, igitego 1-0 bikanatuma ibona amanota atatu y’ingenzi.

Uyu musore ukina mu busatirizi aca ku ruhande, asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’abakiri bato [U23]. Afite amasezerano y’amezi atandatu azarangirana na shampiyona.

Mu mwaka w’imikino 2019/2020, yabaye umukinnyi w’irushanwa muri Cecafa y’Abatarengeje imyaka 20.

Nduwimana yakiniye ikipe z’iwabo i Burundi, zirimo Muzinga, Atletico Olimpic na New Oil.

- Advertisement -

Nduwimana Louis [13] akomeje gufasha ikipe ye
UMUSEKE.RW