Uruganda rwa Kinazi rufite ibibazo birimo no gutunganya umusaruro muke

Ruhango: Abakora mu ruganda rutunganya imyumbati (Kinazi Cassava Plant) babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’uw’Umutekano, barusuye ko rutunganya umusaruro uri hasi cyane y’ubushobozi bwarwo, (rukora ku gipimo cya 30% ndetse na 20%).

Kuri ubu uruganda rurimo gukora ku gipimo cya 30% gusa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 03 Gashyantare, 2023 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo basuraga ibikorwa bitandukanye babwiwe ko, uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi rukora ku rugero rwa 30% ku munsi.

Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant, Bizimana Jerôme avuga ko impamvu nyamukuru ari imashini zishaje zigomba gusimbuzwa, kandi ko bamaze igihe barabibwiye inzego zibizeza ko bigiye gukemuka mu minsi ya vuba.

Bizimana yavuze ko uruganda rwagombye kwakira no gutunganya toni 120.

Ati: “Uyu munsi uruganda rubasha kwakira gusa toni 40 z’imyumbati zihwanye na toni 10 z’ifu y’imyumbati ku munsi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko ibibazo Ubuyobozi bw’Uruganda bugaragaza atari cyo cyagombye kuza ku isonga, ahubwo ko ari imikoranire iri hagati y’abakozi barwo n’abahinzi.

Ati: “Nta ruganda rushobora gukora ku rugero rwiza rudakurikiranye ibibazo abahinzi bafite ngo rubafashe kubikemura. Mukwiriye guherekeza abahinzi kubona imbuto nziza, inyongeramusaruro, uburyo basarura twasanze nta masezerano ahuza uruganda n’abahinzi.”

Abayobozi ntabwo bigeze batambagizwa imbere mu ruganda kuko basanze rutarimo gukora

Musabyimana yavuze ko uko kudaherekeza abahinzi bigira ingaruka ku musaruro uruganda rwagombye kwakira no gutunganya ku munsi.

Minisitiri Musabyimana avuga ko umuguzi uje mbere ari we witwarira imyumbati kuruta uko uruganda ruyibona.

- Advertisement -

Cyakora bamwe mu bahinzi babwiye UMUSEKE ko igiciro cy’imyumbati uruganda rubaheraho n’igihe rubishyurira ari byo bibaca intege, bakanga gukomeza kuruha imyumbati kandi bafite abandi baguzi babahera ku giciro cyo hejuru.

Umwe muri benshi yagize ati: “Ikilo cy’imyumbati uruganda ruduhera ku mafaranga 185, abandi bakaduhera ku mafaranga 250 kandi tukayatahana.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko bagiye kubagira inama yo kunoza imikoranire n’imikorere y’uruganda n’abahinzi.

Gusa ubwo aba Bayobozi bageraga ku ruganda ntabwo batambagijwe imbere mu ruganda ngo barebe uko uruganda rukora, yewe  nta rusaku rw’imashini zitunganya ifu y’imyumbati  bigeze bumva, cyangwa ngo babone umubare munini w’abahinzi babaga bazaniye uruganda imyumbati nk’uko byahoze, kuko Ubuyobozi bw’uruganda bwavuze ko rutarimo gukora.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant Bizimana Jerôme

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.