Urukiko rwafatiriye imitungo ya Visi-Perezida

Urukiko rwo muri Africa y’Epfo rwategetse ifatira ry’ubwato buhenze, ndetse n’inyubako Visi Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Nguema Obiang afite muri kiriya gihugu.

Teodoro Nguema Obiang Mangue ni we Visi Perezida wa Equatorial Guinea

Icyemezo cy’urukiko kigamije gushakira ubwishyu umugabo witwa Daniel Janse van Rensburg watsinze urubanza aregamo Obiang ku bijyanye no kumufunga no kumukorera iyicarubozo.

BBC ivuga ko Daniel Janse van Rensburg asaba impozamarira ya miliyoni 2.2 z’amadolari ya America (arenga miliyari 2Frw).

Uyu mugabo avuga ko yafunzwe binyuranije n’amategeko ubwo yajyaga gushora imari muri Equatorial Guinea, akaba yaramaze mu munyururu iminsi 500.

Errol Eldson wunganira Daniel Janse yabwiye Ibiro ntaramakuru, AFP ko inzu za Teodoro Nguema Obiang ziri mu mujyi wa Cape Town basabye ko zifatirwa, ndetse n’ubwato bwe bwasabwe ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.

Yavuze ko basabye ko bitezwa cyamunara.

Daniel Janse Van Rensburg yareze Visi Perezida wa Equatorial Guinea avuga ko mu mwaka wa 2013 yashoye imari mu gihugu cye yagirana ikibazo n’uwo bari bafatanyije, akiyambaza uyu Obiang wategetse ko bahita bamufungira muri gereza mbi yitwa Black Beach Prison.

Eldson wunganira Van Rensburg yabwiye AFP ko umukiliya we yari afitanye ubucuruzi afatanyije n’umwe mu banyepolitiki ba Equatorial Guinea ariko bagirana ibibazo, niko guhita asaba ko asubizwa amafaranga ye.

Uwo munyepolitiki ngo yahamagaye Visi Perezida Obiang, nyuma y’akanya gato Abapolisi kabuhariwe bahita bahasesekara bamujyana kuri Black Beach Prison.

- Advertisement -

Obiang ategurirwa kuzasimbura se Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ku butegetsi, dore ko imyaka irenga 43 abumazeho, igihugu bagifite mu biganza.

Mu mwaka wa 2014, ubutegetsi muri America bwategetse gufatira inzu ihenze cyane Teodoro Nguema Obiang afite ahitwa Malibu, ndetse hafatirwa imodoka zihenze za Ferrari n’indi mitungo ye kubera ko yabibonye mu manyanga.

Urukiko rwo mu Busuwisi mu mwaka wa 2016 rwategetse ko imodoka 11 zihenze za Teodoro Obiang zifatirwa.

Izo modoka zarimo izo mu bwoko bwa Bugatti, Lamborghinis, Ferraris, Bentleys na Rolls Royce zagurishijwe miliyoni 27 z’amadolari.

Mu Bufaransa ho Teodoro Obiang yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse mu mwaka wa 2021 ashinjwa gukoresha umutungo wa rubanda mu nyungu ze bwite, no kwiberaho ubuzima bw’abagashize mu bihugu by’I Burayi.

Teodoro Obiang ni we ufite ibintu by’agaciro by’umuhanzi nyakwigendera Michael Jackson, birimo igihembo yahawe gifite agaciro k’amadolari 275,000

Uyu mugabo ntacyo aravuga ku cyemezo cy’urukiko rwo muri Africa y’Epfo.

BBC

UMUSEKE.RW