Ni Manchester yakinnye na Liverpool, ntabwo mu kibuga yari UNITED

Shampiyona mu gihugu cy’Ubwongereza iri ku munsi wa 26, ikipe ya Manchester United iri ku mwanya wa gatatu, yatsinzwe 7-0 na Liverpool ishakisha umwanya wa kane.

Umukino warangiye ari ibitego 7-0

Ni umukino byari byitezwe ko ukomera bitewe n’uburyo amakipe yombi ahagaze. Liverpool yatangiye nabi, ariko mu mikino iheruka muri shampiyona yagaragaje ko igenda ibona ibisubizo, itsinda.

Mu mikino itanu iheruka Liverpool yaherukaga gitsindwa ku kibuga cyayo na Real Madrid ibitego 5-2 mu mikino ya UEFA Champions Ligue.

Liverool yaherukaga gutsinda Wolverhampton Wanderers 2-0, kuri iki Cyumweru yari yiteguye kumira bunguri Manchester United.

Igice cya mbere cyatangiye Liverpool isa niyoboye umukino, ariko Manchester United ikagerageza gukina vuba na bwangu imipira Liverpool itakaje.

Gusa byari byanze, uyu munsi ntiwari uwa Manchester United, amahirwe yose ntabwo Rashford ubusanzwe uhagaze neza yayakoresheje ngo batangire bayoboye umukino.

Imibare ya Liverpool yaje kugwamo ku munota wa 43 w’igice cya mbere, ku mupira mwiza cyane, Andy Robertson yacometse unyura hagati y’abugarira ba Manchester United, usanga Cody Gakpo atsinda igitego biba 1-0.

Umukino wari urimo ishyaka ariko liverpool iri hejuru cyane

Mu gice cya kabiri hakinnye Manchester ntabwo United (gushyira hamwe) yari ikiriho. Kare cyane ku minota wa 47, Darwin Nunez yatsinze igitego ahawe umupira na Harvey Elliott.

Ibindi bitego byagiyemo nk’imvura y’amahindu, Cody Gakpo yongeyemo ku munota wa 50 aherejwe umupira na Mohamed Salah.

- Advertisement -

Ku munota wa 66, Mohamed Salah yatsinze igitego cya 4. Ku munota wa 75, Darwin Nunez yongeyemo ku mupira yahawe na Jordan Henderson, biba 5-0.

Manchester United yari yarushijwe impande zose, bisa naho byatunguye abakinnyi ba Erik ten Hag kubona batsinzwe bingana gutyo, mu gihe muri Shampiyona baherukaga gutsindwa na Arsenal 3-2 tariki 22/01/2023.

Ntabwo byari birangiye Liverpool niyo biza kuba ibitego 10 yari kubitsinda! Ku munota wa 83 Mohamed Salah ubasha Manchester Unted yatsinze igitego ku mupira wa Roberto Firmino winjiye mu kibuga asimbuye.

Roberto Firmino watangaje ko azava muri Liverpool yasezeye abafana mu cyubahiro ubwo yatsindaga agashyinguracumu ku mupira yahawe na Mohamed Salah biba 7-0.

Manchester United yo mu mwaka wa 2023 isubiyemo ibyigeze kuyibaho umubwo yatsindwaga na Blackburn Rovers 7-0 tariki 10/04/1926, Aston Villa na yo yayitsinze ibyo bitego tariki 27/12/1930 na Wolves tariki 26/12/1931.

UMUSEKE.RW