Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyasabye abanyarwanda uruhare mu kurandura indwara y’Igituntu, bivuza kare ku bahuye n’ubu burwayi.
Ibi iki kigo cyabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, uRwanda n’Isi bizihizaga umunsi wahariwe kurwanya indwara y’igituntu.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo nka kamwe kakigaragaramo abarwayi iyi ndwara.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye turwanye igituntu”.
Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), Dr Tuyishime Albert, yagaragaje ko uRwanda mu bihe bitandukanye rwashyize imbaraga mu kurwanya igituntu kandi byatanze umusaruro.
Ati “Ubukangurambaga mu kumenya indwara y’igituntu byashyizwemo imbaraga nyinshi twifashishije cyane abajyanama b’ubuzima ndetse n’imiryango yigenga idaharanira inyungu.”
Akomeza avuga ko uRwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2035, ruzaba rwaranduye burundu iyi ndwara.
Yasabye abanyarwanda kugira uruhare. Ati “Buri wese afite uruhare ndetse n’icyo yakora kugira ngo iyi ntego yo kurandura igituntu tuyigereho.”
Akomeza ati “Uretse uru ruhare, kwisumisha hakiri kare no gufata imiti neza ku bagaragayeho n’ubu burwayi.”
- Advertisement -
RBC ivuga ko uwagaragayeho ubu burwayi , yitabwaho ahabwa imiti ku buntu kugeza igihe bakiriye.
Umuyobozi w’ishami rirwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri RBC,Dr Migambi Patrick, yagaragaje ko uRwanda rwahanganye n’indwara y’igituntu aho mu myaka 20 ishize rwagabanije indwara y’igituntu ku kigereranyo cya 42%.
Ni mu gihe impfu ziterwa n’igituntu zagabanutse ku kigereranyo cya 38% mu myaka 20 ishize.
Dr Migambi asanga kuri ubu nta munyarwanda ukwiye gupfa azize igituntu.
Ati “Isi tugezemo, iterambere tugezemo mu Rwanda, ntabwo twakagombye kumva ko hari umuntu warwaye igituntu agapfa. kubera ko Leta ygereje abaturage ubuvuzi, hari umuti, hari abantu bashobora kubafasha.”
Akomeza ati “Dukeneye yuko abantu bose bagaragaza cyangwa se bakeka ko bafite igituntu kwihutira kujya kwa Muhanga, kugira ngo babashe kwivuza.”
Mu mwaka 2022 RBC ivuga ko abarwaye iyi ndwari bari 538000, muri abo 99% bahise batangira imiti.
Abarwaye igituntu cy’igikatu ni abantu 39 ,baravuwe nabo barakira. RBC ivuga ko 90% by’abarwayi igituntu bavurwa bagakira neza.
Mu 2022 ,Akarere ka Rulindo hapimwe indwara y’igituntu mu bantu 4,040. Abantu 1938 bagejejwe kwa muganga babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.
Mu 4,040 abaturage 120 basanze baranduye igituntu. 48 muri bo bajyanywe ku kigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima, mu gihe 85 bafashe imiti neza.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE i Rulindo