Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, giheruka gutangaza ko Abanyarwanda bavuga neza Icyongereza kurusha igifaransa.
Ni mu byavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire by’Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022.
Ibarura riheruka kugaragaza ko Abanyarwanda ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu mwaka wa 2012.
Imibare ivuga ko Abanyarwanda 77% babasha kuvuga ururimi rumwe mu ndimi enye zemewe mu gihugu. Ni ukuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza, igifaransa, igiswahili.
NISR ivuga ko Abanyarwanda bafite imyaka 15 kuzamura, bangana na 54% bavuga Ikinyarwanda neza.
Abavuga Icyongereza n’ikinyarwanda bo 14% .Abavuga igifaransa n’ikinyarwanda baracyari bacye kuko ari 2%.
Ni mu gihe abazi indimi eshatu,ni ukuvuga Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa bo 4%.
Umujyi wa Kigali ufite umwihariko wo kuba ufite unubare mucye w’abatazi indimi kuko ari 65%.Ni ukuvuga ko ukubye gatatu izindi ntara kuko ziri hagati ya 22,4% na24,9%.
Abatakandagiye mu ishuri uri hejuru…
- Advertisement -
Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire by’Abanyarwanda ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, bigaragaza ko 22% batigeze bakandagira mu ishuri.
Kimwe cya kabiri cy’irenga cy’abaturage bafite amashuri abanza kuko bari kuri 54%. Abafite ayisumbuye ni 15% naho abafite Kaminuza ni 3%.
NISR ivuga ko abatuye mu Mijyi bitabiriye ishuri ku kigero cyo hejuru kuko ari 18 % batageze mu ishuri ugereranyije na 24% by’abatuye mu cyaro.
Abagore nabo batageze mu ishuri nibo benshi kurusha abagabo kuko ari 23% ugereranyije na 21% by’abagabo.
Abagabo bize Kaminuza nibo benshi kurusha abagore kuko ari 3,8% ugereranyije na 2,8% by’abagore.
Imibare y’abatarigeze bajya mu ishuri muri rusange yaragabanutseho 16,4% mu myaka itatu ishize.
Ibyavuye mu ibarura…
Muri rusange abatarigeze bagana ishuri ni 2.954,770 muri abo abagabo ni 1.358,360 naho abagore ni 1.596,410.
Abagana Ibigo mbonezamikurire y’abana bato ECD ni 293,449 abahungu ni 143,112 abakobwa ni 150,337.
Abagize amahirwe yo kwiga ay’inshuke bose ni 321, 341 muri abo abahungu ni 157,258 naho abakobwa ni 164,083.
Abageze mu mashuri abanza nabo ni 7. 139,525 muri aba abahungu ni 3. 543,088, abakobwa ni 3.596,437.
Abize ingoboka (Vocational ) muri rusange ni 96,356, abagabo ni 51,720 abagore ni 44,637.
Abize umwaka wa gatatu mu yisumbuye ni 1.154,349, abagabo ni 520,274, abagore ni 634,075.
Abize uwa Gatandatu mu yisumbuye ni 850,334, abagabo ni 408,754, abagore ni 441,580. mu gihe abize Kaminuza ari 434,476 muri abo abagabo ni 245,384 abagore ni 189,092.