Afurika y’Epfo: Abanyamulenge bamaganye ubwicanyi bukorerwa bene wabo

Abanyamulenge batuye muri Afurika y’Epfo n’inshuti zabo, bigaragambije, bamagana ubwicanyi bagenzi babo bakorerwa muri RD Congo.
Bigaragambirije imbere ya Ambasade ya Congo

Ni Imyigaragambyo yabereye kuri Ambasade ya Congo, aho bari bafite ibyapa bigaragaza akarengane bahura nako muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo bari muri ibyo bikorwa, babiri muri bo batanze ubuhamya, bagaragaza uburyo kuwa 14 Gashyantare uyu mwaka, bakorewe ihohoterwa, bashinjwa kuba “Abanyarwanda”.

Abanyamulenge bo muri Congo nabo baherukaga gusaba Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo  guhagarika burundu ivangura n’ubwicanyi bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bwabo n’abavuga Ikinyarwanda.

Ku wa 17 Gashyantare 2023, nabwo Abanyamulenge bibumbiye muri Mahoro Peace Association, bamaganye imvugo ya Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta muri RDC, Alex Gisaro Muvunyi, uyu Minisitiri ashinja u Rwanda kubuza amahoro abanye-Congo.

Uyu mu Minisitiri w’umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa 14 Gashyantare 2023 yavuze ko u Rwanda rwigize umuvugizi w’ubwoko akomokamo n’Abatutsi bo muri Congo kandi arirwo rwabateje amakuba mu bihe bitandukanye.

Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomerekeje kugaragaza ubwicanyi bakorerwa bita ” Jenoside”.

Ishyirahamwe rya Mahoro Peace Association rivuga ko kuva muri 2017 hasohotse raporo zigaraza ubwicanyi bakorerwa n’imitwe ishamikiye kuri Mai Mai irimo Biloze Bishambuke, Yakutumba, Ebuela n’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara.

- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW