Agapfa kaburiwe ni impongo! U Rwanda ntiruzarebera ubushotoranyi bwa Congo

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yavuze ko mu gihe RD Congo yakomeza ubushotoranyi igatera byeruye, uRwanda rwiteguye kubarwanya.
Abasirikare b’u Rwanda bahora biteguye

Kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 ahagana saa 17h35  nibwo umusirikare w’ingabo za RD Congo ( FARDC) yambutse umupaka ava mu gihugu cye arasa ku basirikare b’u Rwanda barinze umupaka.

Byabereye hagati ya Grande Barrière na Petite Barrière mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukurarinda, yavuze ko RD Congo ikomeje ubushotoranyi gusa ko mu gihe yatera uRwanda byeruye, rutazabyihanganira.

Ati“Birashoboka kuba ari ubushotoranyi ngo tugwe muri uwo mutego, tujye mu ntambara.”

Yakomeje agira ati” Ingamba zarafashwe, ari abasirikare barahari, intwaro zirahari,nta gutungurana kuzigera kuba.”

Alain Mukurarinda yavuze ko ibikorwa bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byerekana ko ishaka kugusha u Rwanda mu mutego w’intambara ariko u Rwanda ruri maso.

Ati“Gushotora wenda gushobora kuba ariko uwo mutego ntabwo tuzigera tuwugwamo.Ariko bamenye ko birenze hariya, bariteguwe bakwakirwa uko bikwiye.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko agendeye ku bikorwa bya Leta ya Congo, asanga ubu bushotoranyi buhemberwa n’imvugo z’urwango z’abayobozi.

- Advertisement -

Hakozwe iperereza nyuma y’ubushotoranyi…

Kuwa Gatandatu tariki ya 4Werurwe 2023, Itsinda rihuriweho n’Ingabo zo mu Karere k’Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka (EJVM), ryari mu bikorwa byo kugenzura ahaherutse kurasirwa umusurikare wa Congo.

Nubwo nta kirava mu iperereza, iri tsinda na mbere ryari ryarikoze ku mupaka ubwo nabwo undi musirikare wa Congo yageragezaga kwinjira mu Rwanda anyuze ku mupaka arasa .

Mu gihe cy’amezi umunani hari abasirikare batatu bamaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bari mu bushotoranyi, bakarasirwa ku butaka bw’u Rwanda bakahasiga ubuzima.

Uko niko gusubizanya hagati y’ibihugu byombi bikomeje.

RDCongo ishinja uRwanda gushyigikira no gutera inkunga  umutwe wa M23, ibintu impande zombi zamaganira kure.

Icyakora inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba iheruka kubera muri Ethiopia, bemeje ko imitwe yose igomba guhagarika imirwano bitarenze kuwa 30 Werurwe 2023.

Alain Mukuralinda kuri RBA avuga ko u Rwanda rwiteguye guhagarika ubushotoranyi bwa RDC
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW