Imikino ihuza Abapolisi bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, EAPPCO 2023, yasojwe ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, u Rwanda rwegukana imidari myinshi ya zahabu.
Morale yo yari yose muri BK Arena
Iyi mikino yari yatangiye tariki 21 Werurwe 2023, yitabirwa n’abakinnyi 1250 baturutse mu bihugu umunaniri birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, u Burundi, Éthiopie, Uganda, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo na Tanzania.
Igipolisi cy’u Rwanda cyari mu rugo, cyegukanye imidari icyenda ya zahabu muri 13 yakiniwe. Byanatumye ruza imbere rukurikirwa na Kenya na Uganda.
Imikino yakinwe harimo Karate, Judo, Kumasha, Kurasa, Gusiganwa ku Maguru, Taekwondo, Basketball, Umupira w’amaguru, Iteramakofi, Netball, Handball, Volleyball na Beach-Volleyball.
Kimwe mu byashimishije abakurikiranye iyi mikino, ni ubwitabire bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’Abasivile.
Iri rushanwa ribaho ku bufatanye n’Ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kurwanya Ibyaha byambukiranya imipaka. Yabaga ku nshuro ya Kane kuva uyu muryango ubayeho.
OfficialsNtagengwa OlivierSudan bamwe baguwe neza na BK Arena barisinziriraIgisobanuro cyo kwizihirwaKenya bafashe udufoto twerekana ko bageze muri BK ArenaUmugaba Mukuru w’Ingabo, Gén Jean Bosco Kazura ari mu batanze ibihemboPolice FCAbakobwa b’u Rwanda ni uku bahacanye umucyoKurasaUmuyobozi wa Police FC, ACP Yahaya KamunugaIGP, Félix Namuhoranye yitabiriye ibi biroriU Burundi bwahembwe na Rubingisa Pudence Uyoboora Umujyi wa KigaliMinisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yari ahabayeMinisitiri w’Ingabo, Maj Gén Albert Murasira yari ahariAba bayoboye umuhangoU Rwanda ni rwiza koko!Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Bikorimana ObedInzego z’umutekano z’u Rwanda zari zihabayeUmuvugizi wa RNP, CP Kabera Jean BoscoYiyambuye umwambaro wa Kiyovu aza gushyigira Polisi y’u RwandaIbyishimo byari byinshiRIB yari ihagarariweIngabo z’u Rwanda zari zicyeye!Abapolisi b’u Rwanda bari bacyeyeUyu yakinnye umukino wa DartsRNPBageze aho bavuza akaruruDasso yari ihari ku bwinshiDasso yari ihagarariweUbutumwa bwo kurwanya Covid-19Uyu mugabo yatanze ubutumwa bwo kurwanya Covid-19Kurwanya Covid-19 byo birakomejeBK Arena ikomeje kwakira ibirori bitandukanyeAbakobwa beza bari bahariUganda yakoze akarasisiAkarasisi ku BanyarwandaAkarasisiAbayoboziInzego zitandukanye zari zihagarariweMu myanya y’icyubahiroKomiseri Mukuru wa RCS , yari ahariKwinjira bwari ubushake gusaAbitabiriye bo baranyuzweUbwitabire bwo bwari bushimishije