Amafoto yaranze isozwa ry’imikino y’Abapolisi

Imikino ihuza Abapolisi bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, EAPPCO 2023, yasojwe ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, u Rwanda rwegukana imidari myinshi ya zahabu.

Morale yo yari yose muri BK Arena

Iyi mikino yari yatangiye tariki 21 Werurwe 2023, yitabirwa n’abakinnyi 1250 baturutse mu bihugu umunaniri birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, u Burundi, Éthiopie, Uganda, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo na Tanzania.

Igipolisi cy’u Rwanda cyari mu rugo, cyegukanye imidari icyenda ya zahabu muri 13 yakiniwe. Byanatumye ruza imbere rukurikirwa na Kenya na Uganda.

Imikino yakinwe harimo Karate, Judo, Kumasha, Kurasa, Gusiganwa ku Maguru, Taekwondo, Basketball, Umupira w’amaguru, Iteramakofi, Netball, Handball, Volleyball na Beach-Volleyball.

Kimwe mu byashimishije abakurikiranye iyi mikino, ni ubwitabire bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’Abasivile.

Iri rushanwa ribaho ku bufatanye n’Ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kurwanya Ibyaha byambukiranya imipaka. Yabaga ku nshuro ya Kane kuva uyu muryango ubayeho.

Officials
Ntagengwa Olivier
Sudan bamwe baguwe neza na BK Arena barisinzirira
Igisobanuro cyo kwizihirwa
Kenya bafashe udufoto twerekana ko bageze muri BK Arena
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gén Jean Bosco Kazura ari mu batanze ibihembo
Police FC
Abakobwa b’u Rwanda ni uku bahacanye umucyo
Kurasa
Umuyobozi wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga
IGP, Félix Namuhoranye yitabiriye ibi birori
U Burundi bwahembwe na Rubingisa Pudence Uyoboora Umujyi wa Kigali
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yari ahabaye
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gén Albert Murasira yari ahari
Aba bayoboye umuhango
U Rwanda ni rwiza koko!
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Bikorimana Obed
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zihabaye
Umuvugizi wa RNP, CP Kabera Jean Bosco
Yiyambuye umwambaro wa Kiyovu aza gushyigira Polisi y’u Rwanda
Ibyishimo byari byinshi
RIB yari ihagarariwe
Ingabo z’u Rwanda zari zicyeye!
Abapolisi b’u Rwanda bari bacyeye
Uyu yakinnye umukino wa Darts
RNP
Bageze aho bavuza akaruru
Dasso yari ihari ku bwinshi
Dasso yari ihagarariwe
Ubutumwa bwo kurwanya Covid-19
Uyu mugabo yatanze ubutumwa bwo kurwanya Covid-19
Kurwanya Covid-19 byo birakomeje
BK Arena ikomeje kwakira ibirori bitandukanye
Abakobwa beza bari bahari
Uganda yakoze akarasisi
Akarasisi ku Banyarwanda
Akarasisi
Abayobozi
Inzego zitandukanye zari zihagarariwe
Mu myanya y’icyubahiro
Komiseri Mukuru wa RCS , yari ahari
Kwinjira bwari ubushake gusa
Abitabiriye bo baranyuzwe
Ubwitabire bwo bwari bushimishije

UMUSEKE.RW